Ikipe ya Chelsea ibiganiro bigeze kure na Brighton & Hove Albion kugira ngo isinyishe umukinnyi ukomoka muri Argentine, Facundo Buonanotte. Uyu musore w’imyaka 19 ukina hagati, amaze kugaragara nk’impano ikomeye mu mupira w’i Burayi, ndetse amakipe menshi yamushyize ku rutonde rw’abo yifuza.
Nk’uko amakuru ava mu Bwongereza abivuga, Chelsea ni imwe mu makipe akomeje gusatira uyu mukinnyi, nyuma yo kubona ko ashobora kuba igisubizo mu gihe kiri imbere.
Si Chelsea gusa iri kumwifuza, kuko amakipe akomeye yo mu Bwongereza atatangajwe amazina ndetse n’ikipe yo mu Budage, Borussia Dortmund, bose bamaze kwinjira mu biganiro na Brighton.
Buonanotte yageze muri Brighton avuye muri Rosario Central muri Argentine, aho yahise yerekana ubuhanga budasanzwe mu gukina hagati, by’umwihariko mu gutanga imipira ivamo ibitego ndetse gutsinda ibitego ubwe.
Uyu musore kandi amaze no guhamagarwa mu ikipe y’igihugu ya Argentine, bigaragaza uburyo ari umukinnyi ufite ejo hazaza heza, doreko akiri muto.
Chelsea, mu rwego rwo kongera imbaraga mu ikipe iri kubaka mu buryo bushya, yifuza ko uyu musore yakongerwamo kugira ngo afashe mu guhuza umukino hagati no gutanga umusaruro mu mikino myinshi iri mbere. Ibiganiro biracyakomeje, ariko birashoboka ko vuba aha hazatangazwa icyemezo cya nyuma cyuko yagura.


