Ikipe ya Chelsea yamaze guhabwa uburenganzira bwo kugura rutahizamu w’Umwongereza Jadon Sancho ku mafaranga angana na miliyoni 25 z’amapawundi (£25m), nyuma yo kuba izarangiza shampiyona iri hejuru y’umwanya wa 15 muri Premier League nk’uko biteganywa n’amasezerano y’ubwumvikane bwabaye muri Kanama.
Aya masezerano yashyizweho ubwo Sancho yajyaga muri Chelsea mu buryo bw’agateganyo, aho byemejwe ko mu gihe iyi kipe yo mu mujyi wa Londres yaba irangije shampiyona itamanutse mu cyiciro cya kabiri, yahabwa amahitamo yo kumugumana ku giciro cyavuzwe haruguru.
Ibi bivuze ko Chelsea ubu ifite amahitamo abiri: kugura Jadon Sancho burundu cyangwa kumusubiza muri Manchester United.

Amahitamo Chelsea ifite: Gusinyisha Sancho burundu: Chelsea iramutse ishishikajwe no gukomeza gukorana na Sancho, ishobora guhita ishyira umukono ku masezerano amugira umukinnyi wayo ku buryo buhoraho.
Iki cyemezo gishobora kuba igisubizo kirambye ku bibazo by’Ubusatirizi byakunze kugaragara muri iyi kipe, dore ko Sancho amaze kugaragaza impinduka nziza kuva yagera muri Stamford Bridge.
Kumusubiza muri Manchester United: Nubwo iyi kipe ifite amahirwe yo kumugumana, ishobora kandi gufata icyemezo cyo kumusubiza muri Manchester United.
Ariko, iki cyemezo gishobora kugira ingaruka zishingiye ku masezerano, kuko bishobora gusaba Chelsea kwishyura miliyoni £5 z’amapawundi nk’indishyi.
Iyi ndishyi ni igice cy’amasezerano y’uko umukinnyi aramutse adasinyiwe burundu, hagomba kubaho ubwishyu bw’iyo ngingo.
Sancho, wahoze ari umwe mu bakinnyi bitezweho kuzamura urwego rwa Manchester United, ntiyahiriwe n’ibihe yanyuzemo muri Old Trafford. Nyuma yo kugirana ibibazo n’umutoza Erik ten Hag, yaje kugirwa nk’igikoresho kidakoreshwa, bituma yoherezwa muri Chelsea kugira ngo yongere kwisubiza icyizere yahoranye kuva muri Dortumond.

Ku ruhande rwa Chelsea, kugumana Sancho byaba ari inyungu ku buryo bubiri: ubuhanga bwe mu kibuga, ndetse no mu rwego rw’ubucuruzi kuko afite izina rikomeye mu Bwongereza no hanze yabwo.
Gusa, mu gihe iyi kipe yaba ifite gahunda yo kugura abandi bakinnyi b’ibiciro biri hejuru mu mpeshyi, ishobora gutekereza kabiri kuri iyi nkunga ya miliyoni 25.
Biteganyijwe ko icyemezo cya nyuma kizafatwa vuba cyane, cyane ko igura n’igurishwa ry’abakinnyi rigiye gufungura imiryango. Umutoza w’iyi kipe Enzo Maresca aracyari gushaka kubaka ikipe izahatanira ibikombe mu mwaka utaha, bityo Sancho ashobora kuba igice cy’ingenzi cy’iyo ntego.