Umuhanzi nyarwanda ukunzwe cyane muri iyi minsi, Chiboo, yongeye kwerekana ko afite intego yo guhanga udushya no gusigasira umuziki nyarwanda, ubwo yasohoraga indirimbo nshya yise VAZI. Iyi ndirimbo yasohotse mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu waGatanu, ikaba imaze gutangira guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, by’umwihariko kuri YouTube ye bwite izwi ku izina rya “Chiboo”.
VAZI ni indirimbo yuje ubuhanga mu miririmbire, amagambo aryoshye, ndetse n’umuziki utanga amarangamutima. Mu buryo yanditsemo ndetse ikanatunganywa, iyi ndirimbo yerekana iterambere n’imbaraga Chiboo akomeje gushyira mu buhanzi bwe.
Ku isura y’amajwi n’amashusho, hari kugaragaramo ubunyamwuga n’urwego rwo hejuru rugaragaza ko Chiboo atari mu rugendo rwo gukina, ahubwo afite intego yo guteza imbere umuziki we n’u Rwanda muri rusange.
Mu mashusho yayo yasohokanye, hagaragaramo imyambarire igezweho, ubugeni buhambaye mu gufata amashusho, ndetse n’uburyo yateguwe n’itsinda rimufasha mu buhanzi rye.
Abafana be bamaze kuyakira neza, aho bamwe bagaragaje ko iyi ndirimbo ishobora kuzaba imwe mu ndirimbo z’icyumweru cyangwa z’ukwezi muri iki gihe.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Chiboo yashimiye abakunzi be uburyo bamushyigikira, anababwira ko iyi ndirimbo ari imwe mu mishinga myinshi ateganya gusohora muri uyu mwaka wa 2025.
Yagize ati: “VAZI ni impano mpaye abafana banjye, iyi ni intangiriro gusa, hari byinshi biri imbere kandi nzakomeza kubakorera ibihangano byujuje ubuziranenge.”
Chiboo ni umwe mu bahanzi bari kuzamuka mu buryo butangaje, akaba ari n’umwe mu bafatiye runini urubyiruko, bitewe n’ubutumwa atanga ndetse n’uburyo yigaruriye imitima ya benshi binyuze mu ndirimbo ze zifite injyana n’ubutumwa bukubiyemo ubuzima bw’abasore n’inkumi b’iki gihe.
Indirimbo ye nshya VAZI ikaba iri mu ndirimbo yasohoye kandi ko irakomeza kumwubakira izina ndetse ikanaha abakunzi be icyizere ko umuziki nyarwanda ugifite icyerekezo.
Abasesenguzi b’umuziki bavuga ko iyi ndirimbo ishobora gukomeza gukora ku mitima ya benshi ndetse igatuma Chiboo arushaho kugwiza igikundiro no ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane mu gihe akomeje gushyira imbaraga mu gukora indirimbo zifite ireme rihanitse.
Kuri ubu, ushaka kureba iyi ndirimbo cyangwa kuyumva, urasabwa gusura urubuga rwe rwa YouTube rwitwa Chiboo, aho yagaragaje ko azakomeza gushyiraho ibihangano byinshi bishya mu minsi iri imbere. Abafana n’abakunzi b’umuziki nyarwanda barasabwa kumushyigikira kugira ngo abashe kugera ku nzozi ze zo gukorera umuziki ku rwego mpuzamahanga.