Cyera kabaye, umuhanzikazi w’Umunyamerika Chloe Bailey yeruriye Burna Boy urukundo bari mu ruhame, nyuma y’igihe kinini aba bombi bakwepakwepa kuvuga ku mubano wabo. Ibi byabaye nyuma y’amakuru amaze iminsi acicikana avuga ko aba bombi bagirana ibihe byihariye, ariko bakanga kugira icyo batangaza ku by’urukundo rwabo.
Burna Boy na Chloe bakomeje kugirana ibihe byiza muri Nigeria, aho uyu muhanzikazi amaze igihe asura Burna Boy mu buryo butuma benshi bibaza byinshi.
Mu Ukuboza 2024, inkuru y’urukundo rwabo yongeye kuvugwa cyane ubwo Chloe yagaragaraga muri Nigeria, aho yari yagiye gusura Burna Boy.
Nubwo icyo gihe bombi batigeze bemera cyangwa ngo bahakane iby’urukundo rwabo, ibihe bagiranaga byatumaga abantu benshi bakeka ko hari ikintu kirenze ubucuti busanzwe kibahuza.
Mu kiganiro yakoreye kuri Radio The Breakfast Club yo muri Amerika muri Mutarama 2025, Chloe Bailey yongeye kubazwa kuri ayo makuru. Umunyamakuru yamubajije niba koko akundana na Burna Boy, maze asubiza agira ati: “Ndi umuntu mukuru, Burna na we ni umuntu mukuru. Nta cyaha kirimo gukunda cyangwa gukundwa.”

Aya magambo ye ntiyasobanuye byeruye niba ari mu rukundo n’uyu muhanzi wo muri Nigeria, ariko yahaye abafana babo icyizere ko bashobora kuba bari mu mubano udasanzwe.
Iby’urukundo rwa Burna Boy na Chloe bikomeje gufata indi ntera, cyane ko muri iyi minsi aba bombi bagaragaza ubushuti budasanzwe. Hari amashusho yabonetse agaragaza Chloe ari kumwe na Burna Boy mu birori bitandukanye, ndetse hari n’igihe bagaragara bafatanye akaboko, bituma abakunzi babo barushaho kwemeza ko hagati yabo harimo urukundo.
Mu gihe Burna Boy na Chloe batari barigeze bemera ku mugaragaro ko bakundana, ubu amagambo Chloe yavuze asa n’aho ari ikimenyetso gikomeye cy’uko hari ikintu gikomeye kiri hagati yabo.
Abakunzi babo baracyategereje niba umwe muri bo azavuga byeruye ko bakundana, cyangwa niba bazakomeza kugenda babyirinda.
Ese koko Burna Boy na Chloe Bailey bari mu rukundo, cyangwa ni ubushuti busanzwe? Ibi ni byo abakunzi babo bakomeje kwibaza, ariko ikigaragara ni uko bombi bahorana ibihe byiza, kandi ibyo bikomeje gutuma urukundo rwabo rukekwa kurushaho.
