Umuhanzi w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga, Chris Brown, yasabye miliyoni 500 z’amadorali (angana na miliyari 704 Frw) kubera filime mbarankuru yasohowe na Warner Bros, yitwa “Chris Brown: A History of Violence”. Uyu muhanzi aravuga ko iyo filime yamusebeje cyane ndetse ikangiza izina rye ryari rimaze imyaka rihesha icyubahiro mu ruhando rw’imyidagaduro.
Nk’uko bivugwa n’abavoka ba Chris Brown, iyi filime irimo amakuru atari yo ndetse akanayifata nk’aho igamije gusa guharabika izina ry’uyu muhanzi.
Bavuze ko Warner Bros yakoze amakosa akomeye mu gutegura no gusohora iyi filime, birengagiza amahame y’umwuga n’amategeko arebana no gutangaza amakuru.
Mu nyandiko y’ubushinjacyaha, bavuze ko iyi filime yashyizwe hanze idakurikije amahame y’ubushishozi n’ubunyamwuga, ikaba yaribanze ku nkuru zishingiye ku bimenyetso bidafite gihamya.
Abunganira Chris Brown baravuga ko iyi filime yateje ibihombo umuziki we n’imibereho ye igihombo gikomeye, kuko yashyizeho isura mbi cyane kuri uyu muhanzi, by’umwihariko mu buryo butarimo ukuri.
Warner Bros irashinjwa ko itigeze isaba uruhushya cyangwa ngo igenzure amakuru y’ibanze mbere yo gutangaza iyi filime. Abavoka ba Chris Brown bemeza ko ibyo byakozwe ku bushake kugira ngo hashyirwe hanze inkuru itarimo ukuri ariko igamije gukurura abareba iyi filime no kugwiza inyungu.
Chris Brown, uzwiho gukora indirimbo zikundwa cyane nka “With You”, “Run It”, na “No Guidance”, yasanze ibikorwa nk’ibi bishobora gukomeza gusiga icyasha gikomeye ku murage we mu buhanzi. Ni yo mpamvu yasabye ko urukiko rwaca Warner Bros indishyi zihwanye n’ingaruka filime yateje ku izina rye, ndetse agasaba ko isobanuro ryatanzwe n’iyi sosiyete ku byakozwe ryashyirwa ku mugaragaro.
Nubwo Warner Bros itarasohora itangazo rigaragaza uko iby’iki kibazo bihagaze, abasesenguzi bemeza ko urubanza rwa Chris Brown rushobora kuzana impinduka zikomeye mu birebana n’imyitwarire y’ibigo bikomeye bitangaza amakuru cyangwa ibikorwa bijyanye no kumurika inkuru zijyanye n’ibyamamare.
Abakurikiranira hafi iby’uruganda rwa sinema n’umuzika bavuga ko iki kibazo gishobora no gufungura ibiganiro birambuye ku burenganzira bw’ibyamamare mu gihe bigaragazwa mu bihangano bya filime cyangwa ibitangazamakuru, bigasobanurwa niba hari aho ugushyira hanze inkuru ku buzima bwite bw’umuntu bigomba gukora hatabangamiye izina rye.