Inkuru ibabaje yakwirakwiye hirya no hino ku Isi, ivuga ko umukinnyi wa filime w’icyamamare wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Chuck Norris, yitabye Imana afite imyaka 86. Uyu mugabo wari uzwi cyane mu gukina filime z’imirwano no mu buhanga bwa karate, yasize amateka akomeye mu myidagaduro no mu mikino ngororamubiri.
Chuck Norris yatangiye kwamamara mu myaka ya za 1970, aho yagaragaje impano idasanzwe mu mikino njyarugamba mbere yo kwinjira muri sinema. Yamenyekanye cyane muri filime zitandukanye ndetse no muri serial zakunzwe n’abatari bake ku Isi, by’umwihariko “Walker, Texas Ranger,” yamugize icyitegererezo ku bakunzi ba filime z’imirwano.
Uretse kuba yari umukinnyi, Norris yanabaye umwarimu wa karate ndetse anagira uruhare mu guteza imbere siporo n’imyitwarire myiza mu rubyiruko. Yari azwiho imbaraga, ubutwari n’ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo, ibintu byatumye agira abafana benshi ku Isi hose.
Urupfu rwe rusize icyuho gikomeye mu ruganda rwa sinema, cyane cyane mu bakunzi ba filime z’imirwano. Abamukundaga n’abo yakoranye bakomeje kumwibuka nk’umuntu witanze, wicishaga bugufi kandi wagize uruhare rukomeye mu kuzamura urwego rwa sinema y’imirwano.
N’ubwo atakiri kumwe natwe, umurage wa Chuck Norris uzakomeza kubaho mu bikorwa bye ndetse no mu mitima y’abamukundaga hirya no hino ku Isi.
















