Umukinnyi ukiri muto ukomoka muri Argentine, Claudio Echeverri, yatangaje ibyishimo bye nyuma yo kwemezwa nk’umukinnyi mushya wa Manchester City, avuye muri River Plate yo muri Amerika y’Epfo.
Mu magambo ye, uyu musore w’imyaka 18 yavuze ati: “Sinshobora kubabwira uburyo nshimishijwe no kuba ndi hano, kandi amaherezo ni ukuba ndi umukinnyi wa Manchester City.”
Uyu mukinnyi wamenyekanye cyane mu mikino y’igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17, aho yari kapiteni wa Argentina U17, yavuze ko gutangira urugendo rwe ku mugabane w’u Burayi ari inzozi yari amaranye igihe kirekire.

“Umupira w’amaguru wabaye ubuzima bwanjye, inzozi zanjye zari ugukinira imwe mu makipe meza yo mu Burayi, bityo nkaba negereye izo nzozi guhera uyu munsi.”
Echeverri yagaragaje ko yishimiye kwinjira mu ikipe ifite ibigwi bikomeye ku rwego rw’Isi, cyane cyane nyuma y’uko Manchester City yegukanye ibikombe bitandukanye harimo na UEFA Champions League.
“Manchester City ni imwe mu makipe meza ku Isi, ntabwo itwara ibikombe gusa ahubwo ibitwara inakina neza.”
Uyu musore wifuzwaga n’amakipe menshi akomeye, biravugwa ko Pep Guardiola amufata nk’umukinnyi w’ahazaza w’ikipe ye.
Echeverri avuga ko uburyo iyi kipe ikina umupira wihariye kandi ugezweho ari kimwe mu byamukururiye kuyerekezamo.
“Ni urugero kuri buri wese, bereka abantu uko bakina umupira w’amaguru mwiza kandi ubereye ijisho.”
Claudio Echeverri yitezweho kuzamura urwego rwe muri Premier League, ndetse abafana ba Manchester City bamwitezeho byinshi mu bihe biri imbere.
