Ishyaka rya UPRONA, ryayoboye u Burundi igihe kirekire ariko ubu rikaba riri mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, ryashinje ishyaka CNDD-FDD rya Perezida Evariste Ndayishimiye kwimakaza amacakubiri ashingiye ku ishyaka no kudaha agaciro ubumenyi, bikaba bituma igihugu gisubira inyuma.
Perezida wa UPRONA, Olivier Nkurunziza, yavuze ko CNDD-FDD ishyira imbere abanyamuryango bayo mu guhabwa imirimo ya Leta, aho kwitondera ubushobozi n’ubumenyi by’abo bahabwa izo nshingano.
Yagize ati: “Urubyiruko rwinshi rushoboye ruguma mu rugo, mu gihe abafite ibisabwa bahabwa imirimo kubera gusa ko ari abanyamuryango ba CNDD-FDD.”
Nkurunziza yakomeje ashinja CNDD-FDD gutesha agaciro abarimu n’abashakashatsi, cyane cyane abo muri Kaminuza y’u Burundi, nyamara ari bo bafatiro ry’iterambere ry’igihugu.
Yavuze kandi ko abadipolomate bahagarariye u Burundi mu mahanga batuzuza inshingano zabo uko bikwiye, ku buryo bigaragara ko igihugu kidashyira imbere umubano n’amahanga.
Umuyobozi wa UPRONA yasabye ko u Burundi buyoborwa n’abatanga agaciro ubumenyi n’ubushobozi, aho gushyira imbere inyungu z’ishyaka rimwe.

