
Umushoramari akaba nโinzobere mu bijyanye no gufasha urubyiruko kwiteza imbere, Coach Gael, yashyize ahagaragara ukuri ku makuru amaze iminsi acicikana avuga ko yaba atari yumvikana nโumuhanzi Element EleeeH.
Mu kiganiro yagiranye nโitangazamakuru, Coach Gael yagaragaje ko ayo makuru atariyo, avuga ko nta makimbirane ahari hagati yabo, ahubwo ko hari abashaka gucamo ibice abakorana, bagamije inyungu zabo bwite.
Yakomeje avuga ko Element ari umuhanzi wโumuhanga, kandi afite impano idasanzwe, bityo ko amushyigikiye mu rugendo rwe rwโumuziki. Ariko nanone, Coach Gael yagaragaje uko yakwitwara mu gihe Element yaba afashe icyemezo cyo kuva muri 1:55 AM, label imufasha mu bya muzika.
Yagize ati:
“Element naramuka afashe icyemezo cyo kugenda, nabyakira neza kandi namushyigikira mu rugendo rwe rushya. Simvuye mu bantu bapfa cyangwa bacira abandi urubanza kubera impinduka.”
Coach Gael asoza avuga ko intego ya 1:55 AM atari ugufunga abahanzi mu masezerano ahambiriye, ahubwo ari ukubaha urubuga rwo kwaguka no gutera imbere. Yongeye gushimangira ko urubyiruko rukwiye gufashwa kumenya ubwisanzure no kwihitiramo inzira yabo mu buryo bwubaka.