Mu misozi y’i Mulenge yo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, izina rya Colonel Paul uzwi nka “Cobra” rikomeje kuvugwa cyane mu nkuru z’umutekano, bitewe n’uruhare rwe mu mpinduka zagaragaye mu mibereho y’abaturage, by’umwihariko mu bice bya Ndondo n’ahandi hatuwe n’Abanyamulenge.
Mu minsi ishize, umujyi wa Uvira n’imisozi iwukikije byongeye kubona ituze nyuma y’umunsi wari waranzwe n’urusaku rw’amasasu n’imirwano. Ibi byaje bikurikira andi makuru y’umutekano arimo iyimurwa rya Brigadier General John Tshibangu muri gereza ya Ndolo, nyuma y’iperereza rikomeye ryakozwe n’inzego z’umutekano za RDC.
Mu mateka mashya y’akarere, Colonel Cobra agaragara nk’umwe mu basirikare bagize uruhare rugaragara mu kwirukana ingabo z’u Burundi, iza FARDC, ndetse n’imitwe yitwaje intwaro irimo Mai-Mai Wazalendo na FDLR, mu duce twa Ndondo na Rurambo. Izi ntambwe zafashwe nk’ingenzi mu kugarura ituze mu bice byari bimaze imyaka myinshi mu bwoba n’imirwano idashira.
Uyu musirikare abarirwa mu batangije umutwe wa Twirwaneho mu mwaka wa 2017, mu gihe wari ufite intego yo kwitabara no kurinda abaturage b’Abanyamulenge, cyane cyane nyuma y’ibitero byari bigamije gusahura inka no guhungabanya umutekano w’abaturage. Kubera ubwitange n’ubuhanga yagaragaje ku rugamba, yaje kugirirwa icyizere n’ubuyobozi bw’uwo mutwe, azamurwa mu ntera ahabwa ipeti rya Lieutenant Colonel, ari ryo ryamushimangiye nk’umwe mu bayobozi b’ingenzi.
Colonel Cobra yanasize izina mu Rurambo, aho yagize uruhare mu kunga no guhuza abasirikare batandukanye bari baratandukanye na Leta, bakinjizwa mu murongo umwe wa Twirwaneho. Ku Ndondo n’ahandi nka Gahuna, Mitamba na Mugeti, ibikorwa bye byafashwe nk’inkingi yo kugarura ituze, bituma abaturage bongera kwisanzura, ubucuruzi burasubukurwa, n’imibereho itangira gusubira ku murongo.
Mu mwaka wa 2021, yagaragaye kandi mu mirwano ikaze yabereye i Minembwe, aho yari mu bari bahanganye n’ibitero byari byariganje bya Mai-Mai mu bice birimo Rumba, Gahwela na Masha, byari byarabaye indiri y’ubwoba n’ihungabana ku baturage.
Colonel Cobra yavukiye mu misozi ya Ndondo, mu mudugudu wa Gongwa, muri groupement ya Bijombo, teritwari ya Uvira. Akomoka mu muryango w’Abasinga, umwe mu miryango igize Abanyamulenge. Uretse kumenyekana nk’umusirikare w’intyoza mu kurwana no gutegura ibikorwa bya gisirikare, azwi kandi nk’umuntu ufite impano mu kuririmba no guhimba indirimbo zo kuramya Imana, ibintu byatumye bamwe bamubona nk’umuntu uhuza urugamba n’imyemerere.
Ku baturage benshi bo mu misozi y’i Mulenge, Colonel “Cobra” afatwa nk’ikimenyetso cy’umusirikare wakuze abona imibabaro y’iwabo, akayigira imbarutso yo kurengera abaturage. Amateka ye akomeje kwandikwa mu nyandiko z’umutekano w’Akarere, aho uruhare rw’abagize icyo bageraho mu kugarura ituze.
















