Ubuyobozi bwa gisirikare bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo bwatangaje ko amafaranga yari agenewe kwishyura umushahara w’abasirikare muri iyi ntara yanyerejwe na Colonel Nkulu Kilenge Delphin, umwe mu bayobozi bakuru b’igisirikare.
Aya makuru yatangajwe ku cyumweru tariki ya 18 Gicurasi 2025, binyuze mu itangazo ryashyizwe ahagaragara rigenewe abanyamakuru.
FARDC yatangaje ko yandikiye abayobozi bose b’imitwe ya gisirikare ibasaba ko, hagize ubona Colonel Nkulu Kilenge Delphin, yahita amuta muri yombi akamushyikiriza ubushinjacyaha bukuru bwa gisirikare buri hafi.
Izo nyandiko zivuga ko gutoroka kwa Colonel Kilenge byamenyekanye mbere gato y’uko igikorwa cyo guhemba abasirikare gitangira, mu minsi mike ishize.
Bivugwa ko nyuma yo gutoroka, yaba yahise yerekeza mu mutwe wa M23, nubwo uyu mutwe utari wemeze aya makuru.
Ibi bibaye mu gihe imirwano ikomeje gukaza umurego mu bice bimwe bya Kivu y’Amajyepfo, aho ingabo za Congo zifatanyije n’iz’u Burundi, FDLR na Wazalendo zihanganye n’imitwe ya M23 na Twirwaneho.
Umuvugizi w’ibikorwa bya Sokola mu Majyepfo ya Kivu yemeje ayo makuru, ariko ntiyatangaje ibirambuye. Kugeza ubu, ntiharamenyekana umubare nyakuri w’amafaranga yanyerejwe, ariko bivugwa ko yari agenewe guhemba abasirikare bose ba FARDC bari mu turere twa Uvira, Fizi, Mwenga na Walungu.
Ibi byabaye nyuma y’icyumweru kimwe umugaba mukuru w’ingabo za Congo agiriye uruzinduko mu mujyi wa Uvira.
Uruzinduko rwe rwari rugamije gushimira abayobozi ba politiki n’abasirikare uburyo bitwaye imbere y’umutwe wa M23 ubwo bafataga umujyi wa Bukavu, ariko abasirikare ntibemera gushyira intwaro hasi.
Abasirikare benshi bari i Uvira ni abahavuye bahunga intambara zikomeye zari zabaye i Goma no muri Bukavu. Umugaba mukuru w’ingabo yabijeje kubaha umushahara mwiza n’ibikoresho bihagije bya gisirikare, ngo M23 itazongera kubirukana aho bahungiye. Igitangaje ni uko amafaranga yoherejwe akimara kugera i Kinshasa, yahise anyerezwa!
