Ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru mpuzamahanga hakomeje gukwirakwiza ishusho y’abakinnyi b’ibihangange, ni nyuma y’imirwano yabereye mu mihanda ya Brazil, ivugwamo amazina akomeye mu mupira w’amaguru: Philippe Coutinho na Memphis Depay. Iyi mirwano bivugwa ko yabaye mu masaha ya nijoro mu ijoro ryo ku wa kabiri, tariki ya 16 Ukuboza k’uyu mwaka wa 2025, aho aba bombi ngo bahuriye mu gace karimo akabari kazwi cyane, ibintu bikaza gufata indi ntera mu buryo butunguranye.
Amakuru atandukanye avuga ko intandaro y’iyi mirwano yaba yaraturutse ku magambo akakaye hagati y’aba bakinnyi bombi, bikekwa ko yashingiye ku mpaka zari zisanzwe zibari hagati yabo, yaba izo mu kibuga cyangwa izo hanze yacyo. Abari hafi aho bavuga ko amagambo yahise ahinduka gusunikana no gukubitana, bituma abaturage n’abashinzwe umutekano bihutira kubatandukanya.
Nubwo amakuru ataremezwa n’inzego zibishinzwe, bamwe mu babibonye bavuga ko nta wakomeretse bikabije, ariko byasize isura mbi ku izina ry’aba bakinnyi bombi, bazwi cyane kandi bafatwa nk’intangarugero ku bakunzi b’umupira w’amaguru ku Isi hose. Ibi byongeye kongera impaka ku myitwarire y’abakinnyi bakomeye iyo bari hanze y’ikibuga.
Kugeza ubu, Coutinho cyangwa Memphis Depay nta n’umwe uratangaza ku mugaragaro icyo yabivugaho, ariko abakunzi babo basaba ko hagira ibisobanuro bisobanutse bitangwa, ndetse n’ingaruka zaba ziteganyijwe gufatwa, mu rwego rwo kurinda icyubahiro cy’umupira w’amaguru n’abawukina.
















