Rutahizamu wโibihe byose, Cristiano Ronaldo, yongeye gutuma Isi yose ivuga ubwo yashyiraga hanze ifoto ya โselfieโ yafatiye muri White House nyuma yo guhura na Perezida Donald Trump ku wa kabiri nimugoroba. Ni urugendo rutunguranye rwatumye imbuga nkoranyambaga zose zivumera, cyane cyane kubera abantu bari bamuherekeje nyuma yโiyi nama yihariye.
Nyuma yo kugirana ibiganiro byihariye na Trump ku bijyanye nโimishinga yโiterambere ryโurubyiruko, siporo nโimishinga mpuzamahanga, Ronaldo yahise asohoka asanga abandi banyacyubahiro bari bamutegereje hanze ya White House. Aha ni ho yahise afata โselfieโ yatumye isi yose ikangarana.
Mu bari kumwe na we, harimo umuherwe Elon Musk, Perezida wa FIFA Gianni Infantino, ndetse nโumukunzi we Georgina Rodriguez wagaragaye asa nโusuhuza imbaga yโabafana bari hanze. Ifoto yabo bose hamwe yagaragaje umunezero, urwenya no gutanga isura nshya ku rugendo rudasanzwe uyu mukinnyi wโibihe byose yagiriye muri Amerika.
Abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bahise bibaza niba uru ruzinduko rutari rugamije ibimererwa byโahazaza ha Ronaldo mu bikorwa bya siporo cyangwa mu mishinga mishya ya business ari gutegura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Gusa mu butumwa bwasize amatsiko menshi, Ronaldo yavuze ko โari umunsi udasanzwe kandi uteye ishema.โ Ifoto ye muri White House yakwirakwijwe bikomeye, iba imwe mu mafoto avuzwe cyane muri iki cyumweru.
















