Rutahizamu w’ikirangirire Cristiano Ronaldo yongeye gutangaza ko yizeye ko ari we mukinnyi mwiza wabayeho mu mateka y’umupira w’amaguru, ashimangira ko nta wundi mukinnyi wamurushije ibkorwa byo mu mupira w’amaguru.
Mu kiganiro yagiranye na @eduaguirre7, Ronaldo yagize ati: “Nizera ko ndi umukinnyi mwiza wabayeho mu mateka ya ruhago. Imibare irabigaragaza. Nta muntu wigeze aba mwiza kundusha. Abantu bashobora gukunda Messi, Maradona cyangwa Pelé, kandi ndabyubaha, ariko ndi umukinnyi wahize abandi mu bikorwa kurusha abandi mu kibuga.”
Yakomeje avuga ko yihariye ku mpano zose z’umukinnyi w’umupira w’amaguru, harimo umuvuduko, imbaraga, uburyo atsinda ibitego n’umutwe, ukuguru kw’ibumoso n’ukw’iburyo. Yagize ati: “Nta muntu wigeze andusha mur’ibyo byose. Ndi umukinnyi mwiza mu mateka, kandi ndabyizera rwose.”
Ibi Cristiano Ronaldo abitangaje mu gihe amaze imyaka irenga 20 ari ku rwego rwo hejuru, akaba yaratsindiye Ballon d’Or eshanu, ibikombe byinshi ku rwego rw’amakipe ndetse n’irushanwa rya Euro hamwe na Portugal.
Hari impaka nyinshi ku mukinnyi mwiza wa ruhago wabayeho, aho bamwe bashyigikira Lionel Messi, abandi Maradona cyangwa Pelé. Gusa, Ronaldo yemeza ko we ari we mukinnyi w’ibihe byose, agendeye ku mibare n’uburyo yitwaye mu makipe atandukanye.