Cristiano Ronaldo Jr, umuhungu w’icyamamare Cristiano Ronaldo, yatangiye imyitozo ye ya mbere hamwe n’ikipe y’igihugu ya Portugal y’abatarengeje imyaka 15, atangira urugendo rushya rushobora kumuganisha mu bigwi bya se.
Uyu musore w’imyaka 14, umaze kwigaragaza mu makipe atandukanye arimo Al Nassr yo muri Arabiya Saudite n’andi yo ku mugabane w’u Burayi, yagaragaye ku kibuga yambaye imyenda ya Portugal ari kumwe n’abandi bakinnyi batoranyijwe mu gihugu hose.
Mu gihe abafana benshi bakomeje kwibaza niba azasimbura se mu izina no mu bikorwa, hari icyizere ko afite impano n’imyitwarire bigaragaza ko afite aho ahuriye na se mu mikino.
Ikindi cyavugishije benshi ni ukugaragara kwa nyirakuru, Maria Dolores dos Santos Aveiro, umubyeyi wa Cristiano Ronaldo, wari witabiriye iyo myitozo kugira ngo ashyigikire umwuzukuru we.


Maria Dolores ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu rugendo rwa Cristiano Ronaldo kuva akiri umwana, akaba atarigeze amutererana kugeza n’ubu.
Yagaragaye yicaye hafi y’ikibuga, yishimye kandi yishimiye kubona umwuzukuru we akandagira bwa mbere mu mwambaro w’igihugu.
Abari aho bavuze ko Maria Dolores yagaragaje amarangamutima nk’ayo yigeze kugira ubwo Ronaldo yajyaga mu ikipe y’igihugu bwa mbere mu myaka isaga 20 ishize.
Ubu bushake bwo gushyigikirana mu muryango wa Ronaldo butanga ishusho y’ubumwe bukomeye bafite, ndetse n’uburyo bafatanya guteza imbere impano y’abagize umuryango wabo.
Abasesenguzi mu mupira w’amaguru bavuga ko Cristiano Ronaldo Jr afite amahirwe menshi yo gukomeza gutera imbere bitewe n’uko ari kwitabwaho n’abantu bafite uburambe n’ubumenyi buhanitse mu mikino.
Ni urugendo rushya atangiye, kandi benshi bategereje kureba niba Cristiano Jr azabasha kugera ku rwego nk’urwo se yagezeho cyangwa akarurenga. Icyakora, kimwe kizwi ni uko afite umuryango umushyigikiye n’igihugu cyiteguye kumwakira.