Cristiano Ronaldo, icyamamare mu mupira w’amaguru, yagarutse ku myaka ibiri amaze muri Al-Nassr yo muri Saudi Arabia, ashimangira ko yishimiye byinshi ariko akagaragaza icyifuzo cyo kugera ku bindi byiifuzo byinshi.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Ronaldo yavuze ati: “Ubuzima ni bwiza, umupira ni mwiza, ariko ndashaka byinshi bitandukanye n’umupira w’amaguru bifite aho bihurira n’inyungu zanjye bwite.”
Uyu mukinnyi w’imyaka 39 yinjiye muri Al-Nassr mu Kuboza 2023, mu masezerano ye yatumye iyi shampiyona itangira gukurura abakinnyi bakomeye ku rwego mpuzamahanga, bitewe n’igikundiro uyu mukinnyi afite.
Ronaldo yavuze ku hazaza ha shampiyona ya Saudi Arabia agira ati: “Kuri njye, ni icyubahiro gukina hano. Ariko icyo nifuza ni kubona iterambere mu myaka 5 cyangwa 10 iri imbere. Shampiyona igomba kwibanda ku makipe yose, si amakipe akomeye gusa, ahubwo n’uburyo bwo guteza imbere abakinnyi bato. Intego ni uguhatana ku rwego rw’Isi.”
Nubwo ataragera ku gikombe cya shampiyona y’imbere mu gihugu hamwe na Al-Nassr, Ronaldo yagaragaje ko ari umukinnyi ufite ubushobozi bukomeye.
Muri saison ishize, yegukanye “Golden Boot” kubera gutsinda ibitego 35 mu mikino 31, bikomeza kumuhesha icyubahiro nk’umwe mu bakinnyi beza ku Isi.
Hanze y’ikibuga, Ronaldo yagaragaje ko yishimiye ubuzima bwe muri Saudi Arabia. Ati: “Ndanezerewe kandi umuryango wanjye urishimye. Twatangiye ubuzima bushya muri iki gihugu cyiza. Hari byinshi bigikenewe kugerwaho, ariko turi mu nzira nziza.”