• Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us
Kasuku Media
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection
No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection
No Result
View All Result
Kasuku Media
No Result
View All Result
Home Imikino

Cuti Romero yifuza gukina muri Espagne kugira ngo yuzuze inzozi ze

Myugariro w’ikipe ya Tottenham Hotspur, Cristian "Cuti" Romero, yatangaje ko afite inzozi zo gukina muri shampiyona y’igihugu cya Espagne (La Liga).

Prince Mutabazi by Prince Mutabazi
April 22, 2025
in Imikino
0
Cuti Romero yifuza gukina muri Espagne kugira ngo yuzuze inzozi ze
0
SHARES
0
VIEWS
WhatsAppShare on FacebookShare on Twitter
ADVERTISEMENT

Myugariro w’ikipe ya Tottenham Hotspur, Cristian “Cuti” Romero, yatangaje ko afite inzozi zo gukina muri shampiyona y’igihugu cya Espagne (La Liga), kugira ngo yuzuza intego yihaye yo kuba yarakinnye muri shampiyona zikomeye zose ku isi mu rugendo rwe nk’umukinnyi wabigize umwuga.

Mu kiganiro yagiranye na Los Edul, Romero yagize ati: “Shampiyona nshaka gukinamo ni Espagne kugira ngo nzabe narakinnye muri shampiyona zose zikomeye ku isi mu mwuga wanjye.”

Yongeyeho ati:
“Intego yanjye ni ugushaka ahandi hashya nshobora gukomeza kwiteza imbere. Turi muri 1/2 cya Europa League, ndashaka kurangiza neza uyu mwaka ndi muri Spurs. Nyuma yaho, tuzareba ibizaba.”

Uyu mukinnyi w’imyaka 26 y’amavuko ukomoka muri Argentine amaze imyaka itatu akinira Tottenham, aho yayigezemo avuye mu ikipe ya Atalanta yo mu Butaliyani.

Mbere yaho, Romero yakiniye Juventus na Genoa mu Butaliyani, anakinira Real Club Deportivo Mallorca nk’intizanyo mu ntangiriro z’umwuga ubwo yari agitangira umwuga we wo gukina ruhago nkuwabigize umwuga.

Kuba ashaka gukina muri Espagne bishobora gufungura inzira yo kwinjira muri shampiyona izwiho gukinwamo n’amakipe akomeye nka Real Madrid, FC Barcelona, Atlético Madrid n’izindi zifite amateka akomeye ku rwego mpuzamahanga.

Uretse kuba ashaka guhindura ikipe, Romero avuga ko yifuza gukomeza gutera imbere mu mwuga we no kugera ku rwego rwo hejuru kurushaho.

Romero ni umwe mu bingenzi z’ikipe y’igihugu ya Argentine, aho yafatanyije na Lionel Messi n’abandi begukana igikombe cy’isi mu 2022.

Ubu ari mu bakinnyi bafatiwe runini muri Tottenham, ariko amajwi ye yerekana ko hashobora kuba impinduka mu mpeshyi itaha.

Kugeza ubu, Spurs bari mu rugamba rwo gushaka gutwara igikombe cya Europa League, aho bigeze muri kimwe cya kabiri (1/2). Romero avuga ko yifuza kurangiza uyu mwaka ari ku rwego rwo hejuru, mbere yo gufata icyemezo ku hazaza he.

Cuti Romero yifuza gukina muri Espagne kugira ngo yuzuze inzozi ze!
ADVERTISEMENT
Previous Post

Manchester United iyoboye amakipe mu rugamba rwo gushaka Matheus Cunha wa Wolves

Next Post

Kevin De Bruyne yatunguwe n’icyemezo cya Man City: “Ntiyongerewe amasezerano mashya”

Prince Mutabazi

Prince Mutabazi

Next Post
Kevin De Bruyne yatunguwe n’icyemezo cya Man City: “Ntiyongerewe amasezerano mashya”

Kevin De Bruyne yatunguwe n'icyemezo cya Man City: "Ntiyongerewe amasezerano mashya"

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IFOTO Y’UMUNSI

  • Trending
  • Comments
  • Latest
“Uzacyena iteka nuramuka ukomereje aha: Ukuri guteye ubwoba abagabo benshi banga kwumva”

“Uzacyena iteka nuramuka ukomereje aha: Ukuri guteye ubwoba abagabo benshi banga kwumva”

April 17, 2025
Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ikuyeho Uburenganzira bw’Agateganyo ku Bimukira barenga 530,000

Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ikuyeho Uburenganzira bw’Agateganyo ku Bimukira barenga 530,000

March 22, 2025
Blandine Uwajeneza: Umukobwa wambara inkweto ndende zo ku rubyiniro agakiza ubuzima bwa bantu mu bitaro

Blandine Uwajeneza: Umukobwa wambara inkweto ndende zo ku rubyiniro agakiza ubuzima bwa bantu mu bitaro

June 10, 2025
Leta Zunze Ubumwe za Amerika Zihagaritse Gutunganya Bimwe mu Bisaba Green Card

Leta Zunze Ubumwe za Amerika Zihagaritse Gutunganya Bimwe mu Bisaba Green Card

March 27, 2025
Atletico Mineiro na Botafogo,ni nde uhesha ishema Brezil?

Atletico Mineiro na Botafogo,ni nde uhesha ishema Brezil?

9
Urugendo rwa Perezida Joe Biden muri Angola rwibanze ku ngingo eshatu z’ingenzi

Urugendo rwa Perezida Joe Biden muri Angola rwibanze ku ngingo eshatu z’ingenzi

4
Uyu munsi haraca uwambaye hagati y’ikipe ya Arsenal Fc na Manchester United

Uyu munsi haraca uwambaye hagati y’ikipe ya Arsenal Fc na Manchester United

3
Ishyamba si ryeru kwa Kanye West na Bianca Censori

Ishyamba si ryeru kwa Kanye West na Bianca Censori

2
Barcelona yemeye gusinyisha Roony Bardghji mu masezerano yihariye

Barcelona yemeye gusinyisha Roony Bardghji mu masezerano yihariye

June 24, 2025
Manchester United yongereye ubushake bwo gusinyisha Bryan Mbeumo, ishyiraho ubusabe bwa miliyoni £60

Manchester United yongereye ubushake bwo gusinyisha Bryan Mbeumo, ishyiraho ubusabe bwa miliyoni £60

June 24, 2025
Muhoozi yihanangirije abavuga ko atavuga rumwe na Paul Kagame

Muhoozi yihanangirije abavuga ko atavuga rumwe na Paul Kagame

June 23, 2025
Barça ikomeje kugirana ibiganiro n’umusore Roony Bardghji wo muri Copenhagen

Barça ikomeje kugirana ibiganiro n’umusore Roony Bardghji wo muri Copenhagen

June 23, 2025

Recent News

Tubagezaho amakuru acukumbuye avugwa mu Rwanda, mu karere no mu mahanga mbere y'abandi!

Ibirimo

  • Amakuru
  • Ibindi
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Iyobokamana
  • Karabaye
  • Kasuku Breakfast
  • Politike
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Uncategorized
  • Urukundo
  • World

Amakuru Mashya

Barcelona yemeye gusinyisha Roony Bardghji mu masezerano yihariye

Barcelona yemeye gusinyisha Roony Bardghji mu masezerano yihariye

June 24, 2025
Manchester United yongereye ubushake bwo gusinyisha Bryan Mbeumo, ishyiraho ubusabe bwa miliyoni £60

Manchester United yongereye ubushake bwo gusinyisha Bryan Mbeumo, ishyiraho ubusabe bwa miliyoni £60

June 24, 2025
  • Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us

© 2024 KasukuMedia.com

No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection

© 2024 KasukuMedia.com