Umukinnyi wo hagati wa Real Madrid, Dani Ceballos, yagize imvune ikomeye ku mitsi ya semimembranosus yo mu kuguru kw’ibumoso, bikaba byitezwe ko azamara igihe kirekire adakina.
Nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye, uyu mukinnyi azamara hafi amezi abiri hanze y’ikibuga, bivuze ko atazakina imikino ikomeye y’ikipe ye mu marushanwa atandukanye.
Muri Werurwe, Ceballos ntazabasha gukina imikino ibiri ya UEFA Champions League ikipe ye izahuramo na Atlético Madrid.
Uretse iyo mikino, ashobora no kudakina indi mikino ya La Liga ndetse n’iy’igikombe cy’umwami (Copa del Rey), by’umwihariko mu gihe cyose yaba atarakira neza.

Uyu mukinnyi w’imyaka 27, wakunze guhura n’imvune zitandukanye kuva yagera muri Real Madrid, yari yitezweho kugira uruhare rukomeye muri gahunda z’umutoza Carlo Ancelotti, cyane cyane mu gihe Real Madrid iri mu rugamba rwo guhatanira ibikombe muri uyu mwaka w’imikino.
Imvune ya Ceballos ni inkuru mbi ku bafana ba Los Blancos, kuko umutoza Ancelotti yari yatangiye kumugirira icyizere, cyane cyane mu mikino ya shampiyona na Champions League.
Kuba azamara igihe kinini hanze bishobora kugira ingaruka ku bwugarizi bw’ikipe, dore ko yari umukinnyi wo hagati ushobora gutanga umusaruro mwiza mu gutanga imipira no gukina afasha abasatira izamu.
Abafana ba Real Madrid, by’umwihariko abo ku mbuga nkoranyambaga, bakomeje kwifuriza uyu mukinnyi gukira vuba, aho benshi bagaragaje impungenge z’uko ashobora kugaruka imikinire yarahindutse atakiri wawundu bahoranye.
