Mu mikino iheruka kubera ku mugabane w’u Burayi, abakinnyi babiri b’Abanyafurika, Ousmane Dembélé ukinira Paris Saint-Germain na Serhou Guirassy wa Borussia Dortmund, begukanye ibihembo by’umukinnyi w’umukino (Man of the Match) kubera ubuhanga n’ubwitange bagaragaje mu kibuga.
Dembélé, ukomoka mu Bufaransa ariko ufite inkomoko muri Mauritanie na Senegal, yitwaye neza mu mukino wa Champions League PSG yahuyemo na Aston Villa.

Yigaragaje nk’umwe mu bakinnyi barushije abandi kwitwara neza muri uwo mukino, aho yatsinze igitego kimwe ndetse akanatanga umupira wavuyemo igitego.
Uretse ibyo, yakomeje guhagurukana na ba myugariro ba Aston Villa abahindagura ku buryo budasanzwe, bituma abafana n’abasesenguzi b’umupira bamushima cyane.
Ku rundi ruhande, Serhou Guirassy, rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Guinea, yatsindiye Borussia Dortmund ibitego bibiri byatumye itsinda Barcelona mu mukino wa UEFA Champions League.
Uyu mukinnyi w’imyaka 28 amaze kumenyerwa nk’udakunze gupfusha ubusa amahirwe abona imbere y’izamu. Uko gutsinda kwe kwatumye agira ibitego 24 muri Bundesliga muri uyu mwaka w’imikino, bikomeza kumushyira mu bakinnyi bakomeye b’iyi shampiyona.

Ibi bihembo byombi bigaragaza uburyo abakinnyi bakomoka ku mugabane w’Afurika bakomeje kwitwara neza mu marushanwa akomeye i Burayi. Bihamya ko impano n’ubushobozi bw’abakinnyi b’Afurika bikomeje kwigaragaza ku rwego mpuzamahanga.
Abafana ba PSG n’abaBorussia Dortmund bishimiye cyane imikino myiza y’aba bakinnyi, ndetse bashishikariza abandi bakinnyi baturuka muri Afurika gukomeza gukorana imbaraga no gukoresha impano zabo kugira ngo baheshe ishema umugabane wabo.
N’ubwo umwaka w’imikino utarangiye, impano ya Dembélé na Guirassy ikomeje gutuma izina ryabo rihabwa agaciro ndetse rishimwa ku rwego mpuzamahanga.