Diamond Platnumz Ahakanye Amakuru Avugwa kuri Mbosso Khan, Asaba Ko Yirengagizwa
Umuhanzi ukomeye muri Afurika akaba n’Umuyobozi wa WCB_WASAFI, SIMBA @diamondplatnumz, yatangaje ku mugaragaro kubijyanye n’amakuru ari gucicikana ku mbuga nkoranya mbaga avuga ko umuhanzi we MBwana Yusuf Kilungi Wamenyekanye nka Mbosso Khan yaba agiye kuva muri label ye.
Abinyujije kuri Instagram Story ye, Diamond platnumz yavuze ko yagiranye ibiganiro byiza na Mbosso Khan, bityo amakuru akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga akwiye kwirengagizwa kugeza igihe we na Mbosso khan bazatangariza itangazo ryobo ku mugaragaro.
“Twagiranye ibiganiro byiza na Mbosso_ ku bijyanye no gutangira ku mugaragaro kuyobora imishinga ye “Kwikorera”, kandi twarangije gahunda yacu neza cyane. Ndabasabye mwirengagize inkuru iza ari zo zose zikomeje gukwirakwizwa kuri ibi birebana na Mbosso kugeza igihe njye ubwanjye na Mbosso tuzatangariza itangazo ryo ku mugaragaro.” – Diamond platnumz yanditse.