
Umuhanzi w’icyamamare wo muri Tanzania, Diamond Platnumz, yatangaje ko yanze kontaro y’amadolari ibihumbi 250 ($250,000) yahawe na Roc Nation ya Jay-Z, ahitamo kwakira kontaro y’amadolari miliyoni 5 ($5,000,000) yahawe na Warner Music.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro cyihariye ubwo yasobanuraga impamvu bamwe mu bahanzi ba Tanzaniya bagikemangwa n’amashyirahamwe akomeye y’umuziki ku isi. Diamond yavuze ko akomeje kubaka izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga biciye mu masezerano arambye kandi y’inyungu nyinshi afite n’ibigo bikomeye.
Mu magambo ye bwite, yagize ati:
“Nasoje kontaro nari mfite na Universal Music, yari ifite agaciro ka miliyoni 1 y’amadolari. Roc Nation yansabye gukorana nanjye inyuze muri kontaro ya $250,000, ni nk’amashilingi ya Tanzaniya miliyoni 675. Ariko sinayemeye. Warner bo bampaye miliyoni 5 z’amadolari, zingana na miliyari 13.5 z’amashilingi ya Tanzaniya, ni nayo nashyizeho umukono, ubu niyo dukorana.”
Iyi nkuru iri mu zigaragaza uburyo Afurika ikomeje kugenda yigarurira isoko mpuzamahanga ry’umuziki, aho abahanzi barimo na Diamond batakiri abasinyira amasezerano ahanini kubera izina ry’ushaka gukorana nabo, ahubwo bareba inyungu ndende n’icyubahiro ku rwego rw’umwuga.
Diamond Platnumz, umwe mu bahanzi ba Afurika y’Iburasirazuba bafite izina rikomeye mu muziki, yakomeje kuba icyitegererezo ku bahanzi benshi bo mu karere, cyane cyane mu bijyanye no kwagura isoko no gushyira imbere inyungu z’umuco n’indangagaciro z’iwabo.
Ibi bitangajwe nyuma y’aho Roc Nation isanzwe ari label ya Jay-Z, yagiye igaragaza ubushake bwo kwinjira ku isoko ry’umuziki wa Afurika, ariko bikagaragara ko abahanzi b’Abanyafurika batakiri abasinyira amasezerano ari munsi y’agaciro kabo.
Iyi ntambwe ya Diamond ni igihamya cy’uko umuziki wa Afurika uri mu bihe byiza, aho abahanzi bayo bashobora guhagarara bemye imbere y’amakompanyi akomeye kandi bagahabwa agaciro k’ukuri.