Umuhanzi w’icyamamare ukomoka mu gihugu cya Tanzania, Diamond Platnumz, yasibye ku mbuga nkoranyambaga ze amafoto n’ubutumwa byose yari yanditse ashyigikira Perezida Samia Suluhu Hassan mu matora aherutse kuba muri iki gihugu. Ibi bibaye nyuma y’uko bamwe mu baturage batishimiye ayo matora, bakarara mu mihanda bigaragambya bavuga ko atakurikije amahame y’ubutabera.
Diamond, wari umaze iminsi ashinjwa n’abakunzi be gushyigikira uwo bita “umunyagitugu,” yahisemo gusiba ayo mafoto n’ubutumwa bwe kugira ngo yirinde gukomeza kuvugwaho no gushyamirana n’abafana be.
Mbere y’uko asiba ayo mafoto, Diamond yari yanditse ubutumwa burebure bugenewe Samia Suluhu Hassan, amusaba kudaha agaciro abari kumutuka no kumuvugaho amagambo mabi. Yagaragaje ko amushyigikiye mu buryo bweruye, ndetse amwita “umubyeyi w’icyubahiro” ukorana umurava n’ubuhanga mu kuyobora igihugu.
Mu butumwa bwe yagize ati: “Mubyeyi wanjye Suluhu, uri umuperezida w’icyubahiro, ukorana umurava kandi ukaba umuhanga cyane. Ariko uzirikane ko abantu ubusanzwe badakunda kuvuga ibigwi by’umuntu akiriho. Wakoze akazi gahambaye kandi urabikomeje kuva mu rwego rw’uburezi, ubuvuzi, ubuhinzi, uburobyi, ibikorwaremezo n’izindi nzego zitandukanye.”
Diamond yakomeje asaba Samia kutareba cyane abari kumurwanya, avuga ko ari “abantu bake batazi ibyo bari gukora,” ahubwo amwizeza ko hari abandi baturage benshi bamukunda kandi bamwizeye.
Nyuma y’ibi byose, gusiba ayo mafoto byahise byemezwa nk’igikorwa cyo kugerageza kugarura icyizere cy’abafana be bari bamaze iminsi bamunenga cyane ku mbuga nkoranyambaga.

 
  
 
 
			

 
							
 
							











 
							