Icyamamare mu muziki, Simba Diamond Platnumz, akomeje gutangaza benshi binyuze mu buryo ahuza umuziki nβimideli, agaragaza ko ari umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye no mu Isi ya fashion. Ibi byongeye kugaragara ubwo yafotorwaga ari mu rugendo rwerekeza muri Nigeria, yitwaje isakoshi yo mu bwoko bwa OnTheGo MM ya Louis Vuitton, izwiho kuba mu zihenze kandi zikunzwe nβibyamamare ku Isi.
Iyo sakoshi bivugwa ko ifite agaciro karenga miliyoni 7 zβamashilingi ya Tanzania, amafaranga arenga miliyoni enye zβamafaranga yβu Rwanda, ibintu byakomeje gushimangira ko Diamond ari umwe mu bahanzi badacikwa nβigihe mu myambarire no mu guhitamo ibikoresho byihariye.
Urwo rugendo Diamond yagize rwari rugamije kwitabira igitaramo cya mugenzi we Juma Jux, giteganyijwe kubera mu mujyi wa Lagos muri Nigeria uyu munsi. Biteganyijwe ko iki gitaramo kiri mu bikomeye byitezwe cyane, kuko gihurije hamwe amazina akomeye mu muziki wo muri Afurika.
Uko kugaragara kwa Diamond Platnumz byongeye kwerekana ko atagarukira gusa ku muziki, ahubwo ko akomeje kwiyubakira izina rikomeye no mu ruhando rwβimideli, aho akunda kugaragara yambaye cyangwa yitwaje ibikoresho byβibigo bikomeye ku rwego mpuzamahanga.
















