Tanzania igiye kubaka inzu y’imyidagaduro n’imikino (Arena) ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 15,000. Iki cyemezo cyatangajwe nyuma y’uko umuhanzi Diamond Platnumz, umwe mu bakunzwe muri Afurika, amaze igihe asaba ko hashyirwaho ahantu hagari hifashishwa mu bitaramo mpuzamahanga n’ibindi bikorwa bijyanye n’imyidagaduro.
Diamond, ufite izina rikomeye mu muziki wa Afurika y’Iburasirazuba no ku rwego mpuzamahanga, yari amaze igihe agaragaza ko Tanzania ikeneye inzu y’imyidagaduro ijyanye n’igihe, izafasha igihugu kwakira ibitaramo bikomeye nk’ibikorwa by’ibyamamare bikorera ibitaramo muri Afurika no hanze yayo.

Uyu muhanzi yashimangiye ko abahanzi bo muri Tanzania bafite impano, ariko bagorwa no kubona aho bakorera ibitaramo binini by’ubushobozi buhanitse, bigatuma bamwe bajya kubikorera mu bindi bihugu.
Nyuma yo gusuzuma ibyo Diamond yavugaga, ubuyobozi bwa Tanzania bwatangaje ko hagiye kubakwa ‘Arena’ izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 15,000, izifashishwa mu bitaramo bikomeye, amarushanwa y’imikino, n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro.
Iyi nyubako izashyirwa muri Dar es Salaam, umujyi ukomeye mu gihugu, ukunze kwakira ibirori n’ibikorwa by’ubucuruzi mpuzamahanga.
Uretse iyo nyubako y’imyidagaduro, ubuyobozi bwatangaje ko muri Zanzibar hagiye kubakwa sitade eshatu nshya zizafasha mu iterambere ry’imikino no kwakira amarushanwa mpuzamahanga.
Iki cyemezo kigaragaza uburyo ubuyobozi bwa Tanzania bukomeje gushyigikira iterambere ry’imyidagaduro n’imikino, bifite uruhare runini mu bukungu bw’igihugu.
Ibi bikorwa bizatuma Tanzania iba kimwe mu bihugu bifite ibikorwaremezo bihagije mu myidagaduro no mu mikino, bikurura abahanzi n’amakipe yo hanze y’igihugu, bikongera ubukerarugendo n’iterambere ry’abakora muri izo nzego.
