
Sean ‘Diddy’ Combs ahuye n’ihurizo rikomeye mbere y’urubanza, mu gihe ikipe imurengera itangiye kwitegura kwiregura ivuga ko yari mu buzima bwo gusambanira mu matsinda.
Abashinjacyaha mu rubanza rwa Diddy aregwamo icuruzwa ry’abantu ku bw’imibonano mpuzabitsina batangaje ko uyu muhanzi yanze kwemera igihano cyari kimworoheye.
Umucamanza wa Leta ya Amerika, Arun Subramanian, mu rubanza rwa Sean “Diddy” Combs aregwamo icuruzwa ry’abantu, yafashe icyemezo gikomeye kuri uyu muhanzi ku wa Gatanu, ibyumweru bike mbere y’uko urubanza rutangira.

Uyu mucamanza yanze icyifuzo cya Diddy cy’uko videwo imugaragaza akubita uwari umukunzi we, Cassie Ventura, itazakoreshwa nk’ikimenyetso mu rubanza.
Abunganira Diddy bavuze ko iyo videwo yasohowe bwa mbere na CNN yahinduwe hakoreshejwe ikoranabuhanga. Ariko abashinjacyaha bavuze ko ibyo byakozwe byari ibisanzwe kandi byoroheje, kandi ko uzagaragara ko ari we wafashe iyo videwo azatanga ubuhamya mu rubanza ruteganyijwe kumara amezi abiri.
Icyo gihe kandi, ikipe ya Diddy yatangiye kumwubakira ku buryo bwo kwiregura mu rubanza rw’icuruzwa ry’abantu, aho bavuga ko atari umunyacyaha ahubwo ko yari umuntu usanzwe abayeho mu buzima bwo “gusambanira mu matsinda” cyangwa “swinger”. Iyi mvugo ikaba yatangajwe mu gihe abashinjacyaha batangaje ko Diddy yanze kwakira amasezerano y’uko yakwemera icyaha kugira ngo ahabwe igihano gito.
Marc Agnifilo, umwe mu bunganira Diddy, yavuze ati:
“Hariho ubuzima bamwe babamo, bita ‘swingers’ cyangwa uko ushaka kose wabwita, Diddy yabubonagamo ibisanzwe kuko no mu bandi bwari busanzwe. Abantu benshi babubamo bumva ko nta kibazo.”
Umucamanza Subramanian yemeye ko Diddy ashobora kwiregura akoresheje iyi mvugo ya “swingers”, ariko aburira abamwunganira ko batemerewe kuvuga izina rya muntu wundi uzwi wabaye muri ubwo buzima.
Ibyo byabaye nyuma y’uko mu cyumweru cyabanje, umucamanza yari yanze icyifuzo cya Diddy cyo gusubika urubanza amezi abiri, aho abunganira Diddy bavugaga ko batari babonye umwanya uhagije wo kwitegura nyuma y’uko ubushinjacyaha bwongeyeho indi nkiko nshya (third superseding indictment) ku wa 3 Mata, kandi Diddy akaba yaraburanishijwe bwa mbere ku wa 14 Mata.
Icyakora, urubanza ruzatangira nk’uko byari biteganyijwe ku wa 5 Gicurasi.
Abashinjacyaha bongereyeho ibindi byaha bibiri kuri Diddy muri iyo nkiko nshya yatangajwe ku wa 3 Mata, aho bavuga ko Diddy yakomeje ibikorwa by’icuruzwa ry’abantu, harimo umugore uvugwa nka “Victim 2”, kuva mu 2021 kugeza 2024. Avugwaho kujyana uwo mugore n’abandi bagore basambanisha mu bihugu bitandukanye byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ubwo uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo “Last Night” yitabaga urukiko ku wa 14 Werurwe, yahakanye ibyaha byose yavugwagaho. Icyo gihe ubushinjacyaha bwari bwamushinje ibindi byaha bibiri bishya no kwagura igihe bivugwa ko yakozemo ibyaha byo gucuruza abantu n’indi myitwarire ifitanye isano n’icyaha cy’ihuriro ry’abagizi ba nabi (racketeering).
Hari n’ibindi birego bimushinja gukoresha abakozi be ku gahato mu masaha y’ikirenga ababwira ko azabatera ubwoba cyangwa agasenya isura yabo mu itangazamakuru, ndetse no guhatira umwe mu bakozi gukora imibonano mpuzabitsina na we.

Diddy ari gukurikiranwa mu iperereza ku byaha by’icuruzwa ry’abantu kuva muri Werurwe 2024.
Ku wa 17 Nzeri, ubushinjacyaha bwatangaje urutonde rw’ibyaha akurikiranyweho birimo:
-
Ihuriro ry’abagizi ba nabi (racketeering conspiracy)
-
Gucuruza abantu ku gahato, uburiganya cyangwa kubatera ubwoba
-
Gutwara umuntu ngo ajye mu bikorwa by’ubusambanyi
Diddy akomeje guhakana ibyaha byose ashinjwa. Aramutse ahamijwe, yahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 15 n’igihano cya burundu.
Ubushinjacyaha bwanatangaje ko Diddy yayoboraga iryo huriro ry’abagizi ba nabi binyuze mu bigo bye birimo Bad Boy Entertainment, Combs Enterprises na Combs Global. Bwavuze ko yakoresheje imbunda, iterabwoba, guhatiriza, guhohotera mu buryo bw’amagambo, amarangamutima, ku mubiri ndetse no ku gitsina, byose agamije kugera ku byifuzo bye by’imibonano mpuzabitsina.