Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 31 Mutarama 2026, abakunzi b’imyidagaduro barahurira ahantu hamwe mu gitaramo cyihariye cyiswe “PULSE SATURDAY”, kiraza kubera muri Ti’Amo Lounge i Remera, ahazwiho guhuza umuziki mwiza, serivisi zinoze n’ikirere cyuje umunezero. Iki gitaramo kiraba cyitabiriwe n’abavanga imiziki bakunzwe cyane, barimo Dj Brian na Nicolas Peks, baraba bafite imiziki itandukanye ituma ijoro riza kuba ryiza.
Dj Brian, umaze kumenyekana mu kuvanga imiziki igezweho irimo Afrobeat, Amapiano na Hip-Hop, araza gushyushya abantu no kubashyira ku murongo w’umunezero. Ku rundi ruhande, Nicolas Peks arongeramo akanyamuneza ke kazwi mu guhuza imiziki ya Electro, House n’izindi zibyinitse, bizagutuma “PULSE SATURDAY” iba ijoro ridasanzwe.
Ti’Amo Lounge ikomeje kubaka izina mu gutegura ibitaramo bikurura abantu b’ingeri zose, by’umwihariko urubyiruko n’abakunda gusohokera ahantu hatekanye kandi h’icyubahiro. Uretse umuziki, abari bwitabire bararyoherwa n’ibinyobwa bitandukanye, amafunguro meza atuma umunyu yisanga mu munezero udasanzwe.
Abategura iki gitaramo barasaba abakunzi b’imyidagaduro kwitabira ari benshi, bakahagera hakiri kare kugira ngo batabura umwanya. “PULSE SATURDAY” ni ijoro ryo kwidagadura by’ukuri, guhuza inshuti no kurema memories zidashira.















