Ubuyobozi bw’igihugu cyacu bwashyize imbere urubyiruko, butwemerera kumenya amateka yacu n’amakuru y’ukuri atari ayo bamwe bagoreka. Uruhare rwacu ni uguhagarara twemye, tukamenya ukuri, kandi tukanga ababiba ibinyoma.
Icya mbere tugomba kumenya ni uko dufite ubuyobozi bwiza, budaha umwanya ibinyoma, ahubwo buharanira iterambere ry’abanyarwanda bose. Iki gihugu cyacu cyubakiye ku budasa bwihariye, aho buri muturage ahawe ijambo mu biganiro bimugiraho ingaruka, by’umwihariko urubyiruko rwacu rugashishikarizwa kugira uruhare mu miyoborere no mu iterambere ry’igihugu.
Niyo mpamvu tudashobora guceceka. Nk’urubyiruko, ntidushobora kwicara turebera abashaka kudutera urujijo. Turahagurukiye guhangana n’abakwirakwiza ibinyoma, tukarwana urugamba rw’ukuri, kandi tukerekana uko igihugu cyacu cyateye imbere kubera ubuyobozi bwiza bufite icyerekezo gisobanutse.
#NTITUZEMERA ibinyoma! Tuzakomeza kuba ijisho ry’ukuri n’iterambere!