Mu gihe umuziki nyarwanda ukomeje kwaguka ukarenga imbibi z’igihugu, abahanzi n’abavanga imiziki bakomeje kwandika amateka mashya ku ruhando mpuzamahanga. Rukaabuza Rickie uzwi cyane ku izina rya DJ Pius na we agiye kongera gushyira izina rye n’irya muzika nyarwanda ku ikarita y’Isi, aho ateganyijwe gutaramira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gitaramo kidasanzwe kizahuzwa no kwizihiza isabukuru ye y’amavuko.
Iki gitaramo cyiswe “Love & Lights – Valentine’s Eve Experience”, giteganyijwe kuba ku wa Gatanu tariki ya 13 Gashyantare 2026, kikazabera muri AURA Nightclub, imwe mu nzu z’imyidagaduro zikomeye i Portland, Maine. Ni igitaramo giteganyijwe kuba mu ijoro ryuje urukundo, mu gihe Isi izaba yitegura umunsi w’abakundana, Valentine’s Day.
DJ Pius yatangaje ko impamvu yihariye yahisemo gutaramira muri Portland ari ukwegera Abanyarwanda batuye muri icyo gice cya Amerika, no kubasangiza ibyishimo by’isabukuru ye. Yavuze ko ari amahirwe akomeye yo kongera guhura n’abakunzi b’umuziki nyarwanda baba kure y’igihugu, ndetse no kubereka ko umuziki w’u Rwanda ufite ubushobozi bwo gususurutsa aho ari ho hose ku Isi.
DJ Pius ni umwe mu bavanga imiziki bafite izina rikomeye mu Rwanda no mu Karere, aho yamenyekanye mu ndirimbo n’ibitaramo byagiye bimugira icyitegererezo ku rubyiruko rukunda imyidagaduro. Kuba agiye gutaramira muri Amerika bifatwa nk’indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwe rwo kwagura izina rye no kwamamaza umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.
Abakunzi b’umuziki, cyane cyane Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, biteze ijoro ridasanzwe rizaba rihuza umuziki, urukundo n’ibyishimo by’isabukuru, mu gitaramo gisa n’ikirango cy’uko umuziki nyarwanda ukomeje kwambuka imipaka no gutsinda ku masoko yo hanze.
















