
Umuhanzi, Producer ndetse na Deejay wβumunyarwanda Dj Pius, yagarukanye indirimbo nshya yise βShikaβ yakoranye nβicyamamare cyo muri Uganda Jose Chameleone, umwe mu baririmbyi bakomeye cyane muri Afurika yβIburasirazuba.
Iyi ndirimbo yayigaragarije bwa mbere mu kiganiro The Choice Live, aho yari yatumiwe nkβumushyitsi wβingenzi. Mu kiganiro cyezaga, Dj Pius yavuze ko iyi ndirimbo ari umushinga yishimiye cyane kubera imikoranire myiza yagiranye na Chameleone, ndetse nβubutumwa bukubiye mu ndirimbo.

“βShikaβ ni indirimbo yβurukundo ariko ifite energy, twashakaga gukora ikintu cyahuriza hamwe umuziki wa East Africa kandi tukerekana ko abahanzi bacu bashoboye guhurira ku rwego rwo hejuru,” β Dj Pius.
Nyuma yo kuyimurika ku mugaragaro, Dj Pius yatangaje ko βShikaβ yasohotse ku rubuga rwe rwa YouTube (Dj Pius Official), aho buri umwe ashobora kuyisura no kuyireba. Mu masaha make imaze ishyizweho, abafana batangiye kuyigaragariza urukundo no kuyisangiza ku mbuga nkoranyambaga.
Yakoranywe n’umuhanzi w’icyamamare mu karere, Jose Chameleone, uzwiho gukorera muzika ku rwego mpuzamahanga.
Ifite injyana ivanze ya Afrobeat na zouk, bikaba biyigira indirimbo iryoheye amatwi kandi ijyanye n’ibihe.
Clip yayo yateguwe ku rwego rwo hejuru, harimo amashusho meza yafatiwe muri Uganda no mu Rwanda.
Abakunzi ba muzika barasabwa gusura YouTube channel ya Dj Pius bakumva iyi ndirimbo nshya ‘Shika’, ndetse no kuyisangiza inshuti kugira ngo ubutumwa bwayo bugere kure.















