
Umu-DJ wo muri Kampala witwa DJ Vee, amazina ye nyakuri akaba ari Vivian Mutesi, yagaragaje uko yihagije mu buzima bwe no ku mpamvu adashobora kugendera ku bagabo ngo bamufashe mu byo akeneye by’ibanze.
DJ Vee yavuze ko yishoboye ku buryo ashobora kwigurira ibintu byose nkenerwa birimo ubukode bw’inzu, ibiribwa, imyambaro ndetse n’amafaranga yo gusokoza — ibintu bikunze kuganirwaho cyane, ariko bamwe mu bagore batuye mu mujyi bakabitega ku bagabo.

Yagize ati:
“Sinashobora gusaba umugabo ibintu nk’ibyo. Abakobwa baza mu tubari bagasanga turi mu kazi, bakagaya uko twirirwa turwana no gushaka amafaranga, nyamara twe turataha twitwaje amafaranga twakoreye, bo bagasigara bicaye banywa cocktail bategereje abagabo b’abaherwe.”
Ku bijyanye n’uko ahagaze mu rukundo, DJ Vee yavuze ko nta mukunzi afite kandi ko atarimo no gushaka uwo bakundana.
Ati:
“Mfite akazi kenshi cyane muri iyi minsi.”