Uzabakiriho Cyprien, uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga ku izina rya Djihad, akomeje gukurikiranwaho ibyaha bitandukanye bijyanye n’imikoreshereze mibi y’imbuga nkoranyambaga n’imvugo ze zagiye zigaragara mu myidagaduro. Ku wa 1 Ukuboza 2025, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko ibirego bijyanye n’uyu musore byiyongereye, aho kugeza ubu ibyamaze kwakirwa ari 6 n’ubwo akurikiranyweho ibyaha bigera ku 9.
Amakuru ya RIB agaragaza ko mu byaha ashinjwa harimo gukangisha no gusebanya, kubuza amahwemo, gukoresha imvugo zishyamiranya abantu mu myidagaduro, ndetse no gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni. Bimwe muri ibi birego byamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha kugira ngo hakomeze inzira y’ubugenzacyaha, mu gihe ibindi bikiri gutunganywa no kubikoraho iperereza ryimbitse.
RIB ivuga ko muri ibyo birego byose, bitatu byagaragaye nk’ibirego by’ubumwe n’ubwiyunge (Mbonezamubano), aho ababirega bagirwa inama yo kubijyana mu nkiko babishaka, mu gihe ibindi bitandatu byemejwe nk’ibyaha bishobora gukurikiranwa mu rwego rw’ubushinjacyaha.
Djihad yatawe muri yombi ku wa 26 Ugushyingo 2025, nyuma y’uko ibirego bye bikomeje kwiyongera.















