Hamenyekanye ko i Doha muri Qatar hari kubera ibiganiro biziguye hagati y’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) n’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC) ribarizwamo umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho.
Aya makuru yatangajwe n’Ikigo cy’Itangazamakuru mpuzamahanga cy’Abafaransa, RFI, cyavuze ko ibiganiro bimaze iminsi ine bikomeje hagati y’impande zombi, bikaba bibera mu ibanga i Doha, umurwa mukuru wa Qatar.
Ibiganiro bikomeje mu gihe impande zombi zinyuza ubutumwa bwazo ku muhuza, Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, nk’uko RFI yakomeje ibitangaza.
Nubwo hari igihe cyari gishize impande zombi zidahuza, iyi radiyo yemeza ko hari intambwe imaze guterwa kuko hari bimwe mu byo baganiriyeho bamaze kumvikana.
Harimo no gutegura inyandiko ihuriweho, nubwo hataramenyekana niba izashyirwa ahagaragara nk’amasezerano yo guhagarika imirwano cyangwa niba izaguma mu bwiru.
Ibi biganiro byatangiye nyuma y’uko umutwe wa M23 wafashe imijyi itandukanye irimo nka Goma na Bukavu mu Burasirazuba bwa RDC, ibintu byateje impungenge nyinshi mu karere.
Perezida wa RDC, Felix Tshisekedi, wari waravuze ko atazigera yicarana n’umutwe wa M23, yaje kwemera kujya mu biganiro nyuma y’uko Sheikh Tamim bin Hamad abaye umuhuza hagati ye na Perezida w’u Rwanda ku itariki ya 18 Werurwe 2025.
AFC/M23 yifuza ko ikibazo cyayo n’ubutegetsi bwa Kinshasa kitavangwa n’umubano mubi hagati ya RDC n’u Rwanda, ariko Leta ya RDC yo ikomeje gushinja iri huriro kuba igikoresho cy’u Rwanda, ibyo AFC ihakana yivuye inyuma.
Mu biganiro biri kubera i Doha, Leta ya RDC yasabye ko AFC/M23 iva mu duce twose yafashe mu Burasirazuba bwa Congo, ariko AFC yo yagaragaje ko ibyo bidashoboka burundu, yemeza gusa ko yavuye mu mujyi wa Walikale.
Iri huriro risaba Leta ya RDC: Gukuraho igihano cy’urupfu cyahawe bamwe mu bayobozi baryo; Gufungura abanyamuryango baryo bafungiwe i Kinshasa; Gusubiza ingabo za SADC ziri muri Kivu y’Amajyaruguru iwabo.
Ibi byose ariko ntibiragerwaho, bikaba bigaragaza ko urugendo rwo kugera ku mahoro arambye ruracyari rurerure nubwo intambwe ya mbere yatewe.
