Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye gushimangira ko adateganya kubabarira umuraperi w’icyamamare Sean Combs uzwi cyane nka P. Diddy, nubwo uyu yari yaramaze kugaragaza icyizere cyo kuzahabwa imbabazi mu ntangiriro za 2026.
Mu kiganiro Trump yagiranye n’ikinyamakuru The New York Times, yavuze ko koko yakiriye ibaruwa ya P. Diddy amusaba imbabazi za Perezida, ariko ashimangira ko icyo cyifuzo kitari mu byo atekereza muri iki gihe. Yagize ati, “Nazi neza ko yabisabye, ariko ubu ntabwo ndi kubitekerezaho.”
Aya magambo aje akurikira amakuru yari yarasakaye avuga ko P. Diddy yabwiraga bagenzi be bafunganywe muri gereza ya FCI Fort Dix muri Leta ya New Jersey, mu Ugushyingo 2025, ko yizeye kuzahabwa imbabazi na Trump. Icyo gihe, TMZ yari yatangaje ko uyu muraperi yari afite icyizere cyinshi ku cyemezo cya Perezida.
P. Diddy ari kurangiza igihano cy’amezi 50 yakatiwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha bibiri bifitanye isano n’uburaya. Nyuma gato yo gukatirwa mu Ukwakira 2025, itsinda ry’abamwunganira mu mategeko ryavuganye n’umwe mu bayobozi bakuru ba White House, basaba ko igihano cye cyagabanywa cyangwa agahabwa imbabazi burundu.

N’ubwo mbere Trump yari yaragaragaje ko akiri mu gushidikanya, amagambo aheruka gutangaza agaragaza ko yamaze gufata umwanzuro wa nyuma. Mu Kanama 2025, Trump yari yavuze ko kubabarira P. Diddy bitoroshye, cyane ko bigeze gusangira, ariko nyuma akaza kumuvugaho amagambo atari meza, bikaba byarazambye umubano wabo.
















