Donald Trump, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, atari malayika mu ntambara iri guhuza Ukraine nβu Burusiya.
Ibi Trump yabigarutseho mu kiganiro yagiranye nβumunyamakuru wa Fox News, Sean Hannity, mu kiganiro cyasohotse kuri wa 23 Mutarama 2025.
Trump yashimangiye ko yifuza ko intambara irangira hakoreshejwe inzira ya dipolomasi, aho gushyigikira intambara itagombaga kuba. Yavuze ko Perezida Zelenskyy, aho guhagarika intambara hakiri kare, yihereye ku bufasha bwβIbihugu byo mu Burengerazuba bwβIsi, bikomeje kumutera icyuhagiro.
Yagize ati: βUbu Zelenskyy yifuza ko intambara yahagarara, ariko ntabwo yagakwiye kuba yaratumye iyi ntambara iba. Na we ntabwo ari malayika. Ari kurwana nβIgihugu kinini kimurenze.β
Trump yagaragaje ko hari amateka ashingiye ku bushobozi bwa Zelenskyy mu guhangana nβubukana bwβintambara, avuga ko ari igihe kugira ngo ubushake bwβabayobozi buhagarike ikibazo, nkβuko muri politiki mpuzamahanga byifuzwa.















