WhatsApp n’urubugankoranyambaga ruhuriraho abantu batari bacye kuko kurubu rufatiye runini abantu mugusangizanya amakuru hagati yabo kandi byoroshye ariko rimwe narimwe tugira abo tuganiriza cyangwa abo turya seen(kureba message ntusubize) nkuko bivugwa. Burya abenshi tudasubiza kuri WhatsApp suko tuba tubanze ahubwo hari impamvu zitandukanye zibitera. Impamvu igaruka cyane ni uko abenshi tuba tudasanzwe tuziranye cyane mu buzima busazwe cyangwa twarahujwe na whatsapp nizindi mpamvu nyinshi. Gwizatech igiye kukwereka uko wamenya abantu bingenzi cyangwa binshuti nyazo wifashishije WhatsApp.
Kubera urukundo mukomeje kutwereka twabafunguriye indi Website bita NadaPoint izajya ibafasha gusobanukirwa neza ibintu byo mubuzima busanzwe nkuko twari twarabisabwe nabantu bataribake.
kanda kuri iyo buto website bayita NadaPoint
Fungura WhatsApp yawe >> Ukande kutudomo dutatu(3) turi hejuru munguni iburyo.
Hitamo Setting .

Fungura Data and Storage Usage.

Hitamo Storage usage.

Aha urahita ubona abantu bose muganira ariko batondetse bagendeye kubiganiro mugira ntiwite kubijyanye na mavidewo ndetse nibintu nkamafoto cyangwa umuziki ahubwo wite kubiganiro byanditse mwagiranye, urahita ubona babantu bintakorwaho mubuzima bwawe aribo bahiga abandi kurutonde.

WhatsApp idufasha muri byinshi ariko ibi bizagufasha gukora isuzuma nawe urebe inshuti zawe zakadasohoka mubantu bose utunze kuri WhatsApp. Ndabizi nubonamo umuntu mutagira ikintu kinini muhuriyeho nibura ari muri batanu bambere ntakabuza tangira umwegere kuko nawe nincutiyawe. Inyunganizi cyangwa igitekerezo nyuza muri comments cyangwa utwandikire unyuze.