Nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye byo mu Budage, ikipe ya Borussia Dortmund iri kwitegura guha akazi umutoza w’Umuholandi Erik Ten Hag, uherutse kwirukanwa na Manchester United. Uyu mutoza amaze kwamamara kubera ubuhanga bwe mu gutegura amakipe neza no kuyageza ku rwego rwo hejuru mu marushanwa akomeye.
Iki cyemezo kije mu gihe Dortmund itari mu bihe byiza muri shampiyona ya Bundesliga.
Mu mikino irindwi iheruka gukinwa, iyi kipe yabashije gutsinda umukino umwe gusa, itakaza amanota ku buryo budasanzwe.
Ibi byatumye umutoza wa Dortmund w’Umunya-Turukiya, Nuri Sahin, ajya mu mazi abira, dore ko byavuzwe kenshi ko ashobora kwirukanwa mu minsi ya vuba niba nta gihinduka ku musaruro w’ikipe.
Erik Ten Hag, wamenyekanye cyane ubwo yari umutoza wa Ajax Amsterdam, yagejeje iyi kipe ku mikino ya nyuma ya UEFA Champions League muri 2019, aho yagaragaje imikinire ishimwa na benshi ndetse n’ubushobozi bwo guhindura amahirwe y’ikipe. Ibi byatumye aba umwe mu batoza bakunzwe n’amakipe menshi y’i Burayi. Nyuma yo kugera muri Manchester United, ntabwo ibintu byagenze neza nk’uko byari byitezwe, ariko benshi baracyamwizeye cyane nk’umutoza ushoboye.
Dortmund yizeye ko izana Ten Hag bishobora kuzahura ikipe ikongera gusubira mu murongo mwiza mu mikino yayo.
Iyi kipe ifite abafana benshi bategereje impinduka zigaragara, by’umwihariko mu mikino ya shampiyona aho Bayern Munich ikomeje kugenda iyirusha amanota menshi mu buryo budasanzwe.
Nk’uko amakuru akomeza abitangaza, ibiganiro hagati ya Erik Ten Hag na Dortmund biri kugana ku musozo, kandi biramutse bikunze, ashobora gutangazwa nk’umutoza mushya mu minsi ya vuba.
Ni icyemezo gishobora guhindura byinshi ku buryo Dortmund ihagaze muri shampiyona ndetse n’irushanwa rya UEFA Champions League.
Benshi mu bakurikiranira hafi iby’umupira w’amaguru mu Budage bemeza ko iyi ari intambwe nziza ku ikipe ya Borussia Dortmund. N’ubwo bimeze bityo, umusaruro wa Ten Hag uzareberwa ku mikino azatangirana nayo n’ibisubizo azazana mu gihe cya vuba.