Dr Denis Mukwege hamwe n’abandi baharanira uburenganzira bwa muntu n’ibidukikije muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo basabye Perezida Félix Tshisekedi kudashyira umukono ku itangazo ry’amahame riherutse gutangazwa hagati ya RDC n’u Rwanda, bavuga ko ari igihugu cyateye RDC.
Ibi babigaragaje mu ibaruwa rusange basohoye, aho basabye ko amabuye y’agaciro y’Abanye-Congo adakomeza gutangwa, kandi ko ubutabera bw’inzibacyuho bwashyirwa imbere mu bikorwa bigamije kugarura amahoro no kubusigasira.
Bagize bati: “Turasaba kudatanga amabuye y’agaciro ya Congo, gushyira ubutabera bw’inzibacyuho mu bikorwa byose bigamije kugarura amahoro, kugira ngo byorohereze inama z’ibihugu zirimo imiryango yose mu gihugu, harimo n’abagize Inteko Ishinga Amategeko, mbere yo kubyemeza mu izina ry’abaturage ba Congo no kurengera inyungu zabo, mu ruzinduko rwanyu rutaha i Washington DC.”
Muri iyo baruwa, banibukije Perezida Tshisekedi amagambo ya Papa Fransisko, aheruka kwitaba Imana, ubwo yasabaga abateye RDC gukuramo amaboko, anamagana uburyo Afurika igifatwa nk’ahantu ho gusahura.
Papa Fransisko yagize ati: “Nyuma y’ubukoloni bwa politiki hatangijwe ubukoloni mu bukungu. Kubera iyo mpamvu, iki gihugu cyarasahuwe cyane ntigishobora gukura bihagije inyungu mu mutungo wacyo. Twageze kuri paradox, imbuto z’ubutaka bwayo zigira abanyamahanga. Mukure amaboko yanyu muri RDC no muri Afurika! Mureke kuniga Afurika, ntabwo ari ikirombe cyangwa ubutaka bwo gusahurwa.”
Iyi baruwa yashyizweho umukono na Dr Denis Mukwege, wahawe igihembo cyitiriwe Nobel, hamwe na Bobo Kabamba, Jean Claude Katende, Jean Claude Mputu n’abandi benshi baharanira kurengera ibidukikije n’uburenganzira bwa muntu.
Iyi baruwa yasohowe mu gihe Perezida Félix Tshisekedi yerekeje i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho ategerejweho ibiganiro bya nyuma n’abayobozi ba Amerika ku masezerano y’ubufatanye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Aya masezerano agamije guhererekanya umutungo kamere wa Congo n’umutekano mu Burasirazuba, ndetse n’ishoramari rihwanye na miliyari 500 z’amadolari mu myaka 15.
