“Ndabashimiye byimazeyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku cyizere mwangiriye mukampa inshingano zo kuba Minisitiri w’Intebe mu myaka 8 ishize. Ni urugendo nungukiyemo byinshi. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, mbashimiye aya mahirwe mwampaye yo gukorera Igihugu cyacu no kuba mwarambaye hafi mukanshyigikira muri urwo rugendo. Mwambereye icyitegererezo. Nzahora iteka nterwa ishema n’icyo cyizere mwangiriye.”
Ni amagambo yuzuyemo ishimwe n’icyubahiro yanditswe na Dr Edouard Ngirente nyuma yo gusoza inshingano yari amaranye imyaka umunani nk’Umuyobozi wa Guverinoma y’u Rwanda.
Yagaragaje ko yishimira kuba yarahawe ayo mahirwe akomeye yo gufatanya n’Umukuru w’Igihugu mu rugendo rwo guteza imbere u Rwanda.
Yakomeje agira ati: “Nungukiye byinshi muri izi nshingano; nize imiyoborere ibereye abaturage, ishingiye ku gaciro, ku bwitange no ku gukunda igihugu. Namaze imyaka umunani nkorera igihugu mbikunze, nizeye ko n’ahazaza nzakomeza kugira uruhare mu iterambere ryacyo.”
Uyu mwanya Dr Ngirente yahozemo yawusigaranyemo amateka akomeye arimo guhangana n’ibihe bikomeye nk’icyorezo cya COVID-19, guteza imbere uburezi n’ubukungu, no guteza imbere imiyoborere ishingiye ku muturage.
Yakomoje no ku nshingano nshya zizatangazwa nyuma, avuga ko yiteguye gukomeza kwitanga uko bizaba bimeze kose.
