Dr. Paluku Musumba Obedi, wayoboraga zone y’ubuvuzi ya Karisimbi iherereye mu mujyi wa Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, yitabye Imana azize ibikomere yatewe n’amasasu yarashwe n’abantu bari bitwaje intwaro.
Amakuru avuga ko ku itariki ya 26 Gicurasi 2025, Dr. Paluku yarasiwe iwe mu rugo n’amabandi bivugwa ko akorera mu duce dufitwe n’umutwe wa M23, aho bari bitwaje imbunda.
Yahise ajyanwa ku bitaro bya Vilunga kugira ngo ahabwe ubutabazi bw’ibanze, ariko nyuma yimuriwe ku bitaro bya Ndosho aho yakorewe operation.
Kubera uburemere bw’ibikomere yari afite, yaje kongera koherezwa i Nairobi mu gihugu cya Kenya, aho yitabye Imana hashize iminsi mike agezeyo.
Abo mu muryango we batangaje ko bakoze ibishoboka byose ngo bamuvuza, ariko ubuzima bwe buranga. Umwe muri bo yagize ati: “Turababaye cyane, kuko twabuze umuvandimwe. Abaganga bagerageje kumwitaho bishoboka, ariko biranga.”
Urupfu rwa Dr. Paluku rubaye nyuma y’uko umushoferi we, Kabuyaya Malimukono, n’umuhungu we, Tsongo Malimingi Amos, na bo barashwe bakicwa n’abantu bataramenyekana mu ijoro ryo ku itariki ya 14 Mata 2025.
AFC/M23 ikomeje kugenzura igice kinini cy’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, kandi ihamagarira abaturage gutanga amakuru mu buyobozi igihe cyose babonye bakekwaho ibikorwa by’ubugizi bwa nabi cyangwa bafite imbunda bihishemo, kuko ibyo bikorwa biteza umutekano muke ndetse binatwara ubuzima bw’abasivili b’inzirakarengane.
