Imirwano ikomeye yongeye kubura hagati y’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’umutwe wa M23/Alliance Fleuve Congo (AFC), mu bice bya Kivu y’Amajyepfo, by’umwihariko muri teritware ya Kabare.
Iyo mirwano yabaye ku itariki ya 3 Kanama 2025, yibasiye cyane agace ka Kamakombe n’inkengero zako, aho havugiye amasasu menshi y’intwaro ziremereye n’izoroheje, by’umwihariko mu rukerera rwo ku cyumweru.
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko FARDC yari yiyemeje gutera ibirindiro by’umutwe wa AFC/M23 mu duce igenzura, harimo Katana n’ahandi. Uretse teritware ya Kabare, imirwano ikomeye yanabereye no muri teritware ya Walungu, aho bivugwa ko M23 yashubije inyuma ibitero yatewe na FARDC.
Aho imirwano yabereye hageretse no kuba hafi y’ikibuga cy’indege cya Bukavu, bituma umutekano w’ako karere ukomeza kuba muke.
Ibi bibaye mu gihe impande zombi zisinyiye amahame aganisha ku masezerano yo guhagarika imirwano, mu nama yabereye i Doha muri Qatar mu kwezi gushize, aho banemeranyije agahenge gahoraho.
Nubwo bimeze bityo, ayo masezerano akomeje kurengwaho, kuko imirwano igaruka kenshi mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Mu rundi ruhande, Ambasaderi wa RDC mu Burundi ari mu kaga gakomeye, nk’uko bivugwa n’ibitangazamakuru byo mu karere. Hari amakuru avuga ko hari amasasu yumvikanye mu gace ka Mibunda, bigakekwa ko bifitanye isano n’ibibazo by’umutekano mucye biri gukomeza gufata indi ntera.
Ubuyobozi bukomeje gushinjwa kunanirwa guhosha amakimbirane no kunanirwa gukoresha amahirwe igihugu gifite. RDC ni kimwe mu bihugu bifite umutungo kamere w’agaciro ku isi hose, ariko abaturage bayo bakomeje kwibona mu bukene bukabije, bikagerekwa ku buyobozi bubi bwabaye akarande.
