Minisitiri w’Itumanaho akaba n’umuvugizi wa Leta ya Congo-Kinshasa, Patrick Muyaya, yatangaje ko mu mujyi wa Goma hari mirambo irenga 2,000 ikeneye gushyingurwa.
Mu kiganiro n’abanyamakuru mu ijoro ryo ku wa mbere cyaciye kuri televiziyo y’Igihugu, Patrick Muyaya yavuze ko ubwicanyi bwakorewe abo bantu bwakozwe n’ingabo z’u Rwanda (RDF), avuga ko u Rwanda rwohereje abasirikare bagera ku 10,000 binjiye i Goma.
Muyaya nta kimenyetso yatanze gishimangira ibyo avuga. Mbere, Leta ya Kinshasa yagiye ishinja abarwanyi ba M23 ivuga ko bafashwa n’u Rwanda mu bwicanyi bwibasiye abasivile, cyane cyane mu duce nka Kishishe.
Ibyo M23 yahakanye kenshi, ivuga ko ari ibirego bidafite ishingiro bigamije kuyiharabika.
Uruhande rw’u Rwanda na M23 ntacyo baravuga kuri ibi birego bishya bya Congo-Kinshasa, bije nyuma y’uko umutwe wa M23 wafashe umujyi wa Goma mu cyumweru gishize.
Iyi ntambara yongeye gukaza umurego, aho M23 imaze iminsi igaba ibitero bikomeye ku ngabo za Leta (FARDC), igafata ibice byinshi byo mu Burasirazuba bwa Congo.
Abasesenguzi b’imitwe y’inyeshyamba bavuga ko ibi birego bishobora kongera umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Congo, bikaba byatuma intambara irushaho gukomera.
Leta ya Kinshasa isaba umuryango mpuzamahanga kugira icyo ukora ngo u Rwanda ruhagarike gutera inkunga M23, mu gihe u Rwanda rwo ruvuga ko ari ibirego bya politiki bigamije gusiga isura mbi ubutegetsi bw’u Rwanda.
Mu gihe hakomeje intambara mu Burasirazuba bwa DRC, abaturage bo muri Goma n’ahandi bagizweho ingaruka n’imirwano baratabaza, basaba amahanga gutabara. Bamwe mu batuye Goma bavuga ko imibereho y’abo yarushijeho gukomera nyuma y’uko M23 ifashe uyu mujyi, gusa abazi ukuru bari mu mujyi wa Goma bo babisobanura bagira bati: “Ibyo Leta ya DRC ivuga irabeshya ahubwo umujyi nyuma yo gufatwa na M23 yawufata uratekanye.”
Ku rundi ruhande, umuryango w’Abibumbye (ONU) n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bakomeje gutanga impuruza ku bwicanyi bwibasira abasivile muri Kivu y’Amajyaruguru, basaba impande zose guhagarika imirwano no gukemura amakimbirane mu nzira ya dipolomasi.