Abanyamerika batatu bari bafungiye i Kinshasa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) kubera uruhare bashinjwaga mu kugerageza guhirika ubutegetsi, basubijwe iwabo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nyuma y’uko bagabanyirijwe ibihano.
Aba bantu barimo Marcel Malanga Malu, Tyler Tampson, na Benjamin Reuben Zalman-Polun, bari bakatiwe igihano cy’urupfu mu kwezi kwa Nzeri 2024.
Icyo gihano cyemejwe n’urukiko rwa gisirikare tariki ya 27 Mutarama 2025, ariko nyuma ku wa 9 Werurwe 2025, Perezida Felix Tshisekedi yagihinduye igifungo cya burundu.
Itangazo ryasohowe ku wa kabiri n’ibiro bya Perezida Tshisekedi ryemeje ko aba banyamerika bagiye kurangiriza ibihano byabo muri Amerika.
Icyo cyemezo cyaje nyuma y’uruhare rw’inzego zitandukanye zirimo iz’umutekano, iz’ubucamanza, iz’abinjira n’abasohoka ndetse na ambasade y’Amerika i Kinshasa.
Aba bantu barekuwe ku busabe bw’ubushinjacyaha, maze baherekezwa n’inzego z’umutekano kugeza ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Ndjili, aho bafatiye indege ibasubiza iwabo.
Iyi dosiye yaje gukomera ubwo Massad Boulos, umujyanama mukuru wa Perezida Donald Trump muri Afurika, yasuraga Kinshasa mu cyumweru gishize. Yagiranaga ibiganiro na Perezida Tshisekedi bigaruka ku mikoranire mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro n’ishoramari. Nubwo habayeho gutegura amasezerano, nyuma ubutegetsi bwa Kinshasa bwarayasubitse.
Mu kwezi kwa Nzeri 2024, abantu 37 barimo abo Abanyamerika batatu, Umwongereza, Umubiligi n’Umunyakanada, bakatiwe igihano cy’urupfu nyuma yo guhamwa icyaha cyo kugerageza guhirika ubutegetsi ku itariki ya 19 Gicurasi 2024.
Urukiko rwa gisirikare rwaburanishije abantu 51 muri dosiye imwe, iburanisha ryabo rikaba ryaranyujijwe kuri radiyo na televiziyo y’Igihugu.
Icyo gitero cyagabwe ku ngoro y’umukuru w’Igihugu no ku rugo rwa Vital Kamerhe, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Congo.
Umuyobozi w’icyo gitero, Christian Malanga, ukomoka muri RDC ariko afite ubwenegihugu bwa Amerika, yarishwe muri icyo gikorwa kimwe n’abandi batanu bari kumwe na we.
Marcel Malanga Malu, umuhungu wa Christian Malanga, yavuze mu rukiko ko se yamukangishaga kumwica aramutse atitabiriye icyo gitero.
Tyler Tampson, inshuti ya Marcel, na we yaje kubigiramo uruhare. Bombi bari mu kigero cy’imyaka 20, bakaba barakinanaga umupira w’amaguru muri Leta ya Utah, muri Amerika.
Benjamin Zalman-Polun, uwa gatatu mu Banya-Amerika bari bafunzwe, we yakoranaga ubucuruzi na Christian Malanga.
Ibi byabaye k’ubutegetsi bwa Kinshasa bwari bwarahamije ko butazihanganira ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’Igihugu, ndetse bwari bwarashyizeho ingamba zikomeye zo kurwanya udutsiko dushaka kugirira nabi ubutegetsi.
