• Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us
Kasuku Media
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection
No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection
No Result
View All Result
Kasuku Media
No Result
View All Result
Home Politike

DRC yasubije Abanyamerika iwabo ubwo bageragezaga gukubita Coup d’État ubutegetsi buriho

Iyi dosiye yaje gukomera ubwo Massad Boulos, umujyanama mukuru wa Perezida Donald Trump muri Afurika, yasuraga Kinshasa mu cyumweru gishize.

Prince Mutabazi by Prince Mutabazi
April 10, 2025
in Politike
0
DRC yasubije Abanyamerika iwabo ubwo bageragezaga gukubita Coup d’État ubutegetsi buriho
0
SHARES
26
VIEWS
WhatsAppShare on FacebookShare on Twitter
ADVERTISEMENT

Abanyamerika batatu bari bafungiye i Kinshasa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) kubera uruhare bashinjwaga mu kugerageza guhirika ubutegetsi, basubijwe iwabo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nyuma y’uko bagabanyirijwe ibihano.

Aba bantu barimo Marcel Malanga Malu, Tyler Tampson, na Benjamin Reuben Zalman-Polun, bari bakatiwe igihano cy’urupfu mu kwezi kwa Nzeri 2024.

Icyo gihano cyemejwe n’urukiko rwa gisirikare tariki ya 27 Mutarama 2025, ariko nyuma ku wa 9 Werurwe 2025, Perezida Felix Tshisekedi yagihinduye igifungo cya burundu.

Itangazo ryasohowe ku wa kabiri n’ibiro bya Perezida Tshisekedi ryemeje ko aba banyamerika bagiye kurangiriza ibihano byabo muri Amerika.

Icyo cyemezo cyaje nyuma y’uruhare rw’inzego zitandukanye zirimo iz’umutekano, iz’ubucamanza, iz’abinjira n’abasohoka ndetse na ambasade y’Amerika i Kinshasa.

Aba bantu barekuwe ku busabe bw’ubushinjacyaha, maze baherekezwa n’inzego z’umutekano kugeza ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Ndjili, aho bafatiye indege ibasubiza iwabo.

Iyi dosiye yaje gukomera ubwo Massad Boulos, umujyanama mukuru wa Perezida Donald Trump muri Afurika, yasuraga Kinshasa mu cyumweru gishize. Yagiranaga ibiganiro na Perezida Tshisekedi bigaruka ku mikoranire mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro n’ishoramari. Nubwo habayeho gutegura amasezerano, nyuma ubutegetsi bwa Kinshasa bwarayasubitse.

Mu kwezi kwa Nzeri 2024, abantu 37 barimo abo Abanyamerika batatu, Umwongereza, Umubiligi n’Umunyakanada, bakatiwe igihano cy’urupfu nyuma yo guhamwa icyaha cyo kugerageza guhirika ubutegetsi ku itariki ya 19 Gicurasi 2024.

Urukiko rwa gisirikare rwaburanishije abantu 51 muri dosiye imwe, iburanisha ryabo rikaba ryaranyujijwe kuri radiyo na televiziyo y’Igihugu.

Icyo gitero cyagabwe ku ngoro y’umukuru w’Igihugu no ku rugo rwa Vital Kamerhe, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Congo.

Umuyobozi w’icyo gitero, Christian Malanga, ukomoka muri RDC ariko afite ubwenegihugu bwa Amerika, yarishwe muri icyo gikorwa kimwe n’abandi batanu bari kumwe na we.

Marcel Malanga Malu, umuhungu wa Christian Malanga, yavuze mu rukiko ko se yamukangishaga kumwica aramutse atitabiriye icyo gitero.

Tyler Tampson, inshuti ya Marcel, na we yaje kubigiramo uruhare. Bombi bari mu kigero cy’imyaka 20, bakaba barakinanaga umupira w’amaguru muri Leta ya Utah, muri Amerika.

Benjamin Zalman-Polun, uwa gatatu mu Banya-Amerika bari bafunzwe, we yakoranaga ubucuruzi na Christian Malanga.

Ibi byabaye k’ubutegetsi bwa Kinshasa bwari bwarahamije ko butazihanganira ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’Igihugu, ndetse bwari bwarashyizeho ingamba zikomeye zo kurwanya udutsiko dushaka kugirira nabi ubutegetsi.

Aba bantu barekuwe ku busabe bw’ubushinjacyaha, maze baherekezwa n’inzego z’umutekano kugeza ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Ndjili, aho bafatiye indege ibasubiza iwabo.
ADVERTISEMENT
Previous Post

Lydia Jazmine yerekeje ku isi mpuzamahanga!

Next Post

Ibibazo by’abanyamakuru ba televiziyo bo muri Uganda byagaragajwe: Sheilah Gashumba atangaza iby’ukuri bidasanzwe.

Prince Mutabazi

Prince Mutabazi

Next Post
Ibibazo by’abanyamakuru ba televiziyo bo muri Uganda byagaragajwe: Sheilah Gashumba atangaza iby’ukuri bidasanzwe.

Ibibazo by'abanyamakuru ba televiziyo bo muri Uganda byagaragajwe: Sheilah Gashumba atangaza iby'ukuri bidasanzwe.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IFOTO Y’UMUNSI

  • Trending
  • Comments
  • Latest
“Uzacyena iteka nuramuka ukomereje aha: Ukuri guteye ubwoba abagabo benshi banga kwumva”

“Uzacyena iteka nuramuka ukomereje aha: Ukuri guteye ubwoba abagabo benshi banga kwumva”

April 17, 2025
Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ikuyeho Uburenganzira bw’Agateganyo ku Bimukira barenga 530,000

Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ikuyeho Uburenganzira bw’Agateganyo ku Bimukira barenga 530,000

March 22, 2025
Arsenal yatangiye ibiganiro byo gushaka Eberechi Eze

Arsenal yatangiye ibiganiro byo gushaka Eberechi Eze

June 30, 2025
Blandine Uwajeneza: Umukobwa wambara inkweto ndende zo ku rubyiniro agakiza ubuzima bwa bantu mu bitaro

Blandine Uwajeneza: Umukobwa wambara inkweto ndende zo ku rubyiniro agakiza ubuzima bwa bantu mu bitaro

June 10, 2025
Atletico Mineiro na Botafogo,ni nde uhesha ishema Brezil?

Atletico Mineiro na Botafogo,ni nde uhesha ishema Brezil?

9
Urugendo rwa Perezida Joe Biden muri Angola rwibanze ku ngingo eshatu z’ingenzi

Urugendo rwa Perezida Joe Biden muri Angola rwibanze ku ngingo eshatu z’ingenzi

4
Uyu munsi haraca uwambaye hagati y’ikipe ya Arsenal Fc na Manchester United

Uyu munsi haraca uwambaye hagati y’ikipe ya Arsenal Fc na Manchester United

3
Ishyamba si ryeru kwa Kanye West na Bianca Censori

Ishyamba si ryeru kwa Kanye West na Bianca Censori

2
Kamonyi: Abaturage baratabaza kubera ibura ry’amazi meza

Kamonyi: Abaturage baratabaza kubera ibura ry’amazi meza

August 27, 2025
Rwamagana: Abari bameranye neza, barakozanyaho agatoki ku kandi!

Rwamagana: Abari bameranye neza, barakozanyaho agatoki ku kandi!

August 27, 2025
Kayonza: Abaturage baratabaza kubera ubujura bukabije butagira icyo busiga

Kayonza: Abaturage baratabaza kubera ubujura bukabije butagira icyo busiga

August 26, 2025
Urukiko rwa gisirikare rwa Nyamirambo rugiye gusoma umwanzuro w’urubanza rw’abaregwa 28

Urukiko rwa gisirikare rwa Nyamirambo rugiye gusoma umwanzuro w’urubanza rw’abaregwa 28

August 26, 2025

Recent News

Tubagezaho amakuru acukumbuye avugwa mu Rwanda, mu karere no mu mahanga mbere y'abandi!

Ibirimo

  • Amakuru
  • Ibindi
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Iyobokamana
  • Karabaye
  • Kasuku Breakfast
  • Politike
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Uncategorized
  • Urukundo
  • World

Amakuru Mashya

Kamonyi: Abaturage baratabaza kubera ibura ry’amazi meza

Kamonyi: Abaturage baratabaza kubera ibura ry’amazi meza

August 27, 2025
Rwamagana: Abari bameranye neza, barakozanyaho agatoki ku kandi!

Rwamagana: Abari bameranye neza, barakozanyaho agatoki ku kandi!

August 27, 2025
  • Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us

© 2024 KasukuMedia.com

No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection

© 2024 KasukuMedia.com