Umujyi wa Dubai uzwiho gutera imbere mu ikoranabuhanga n’imiturire igezweho, urateganya gutangira gukoresha imodoka zo mu kirere zitwara abagenzi mu mwaka utaha wa 2026. Uyu mushinga uje mu rwego rwo gukemura ibibazo by’umubyigano w’imodoka nyinshi no guteza imbere uburyo bushya bwo gutwara abantu mu mujyi uri mu ba mbere bateye imbere ku Isi.
Nk’uko byatangajwe n’ikigo Dubai Roads and Transport Authority (RTA), izi modoka zizaba zifite ubushobozi bwo gutwara abantu babiri cyangwa batatu icyarimwe, kandi zizajya zigendera ku muriro w’amashanyarazi.
Biteganyijwe ko zizajya zigenzurwa n’ikoranabuhanga rikoresha Artificial Intelligence (AI), rifasha mu gucunga umutekano, kugenzura umuvuduko, ndetse no kurinda impanuka.
Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’ikigo XPeng AeroHT, kimwe mu byamamaye mu gukora indege. Abahanga bo bavuga ko imodoka zo mu kirere zishobora kugabanya urugendo rurerure rwafata iminota 45 ku butaka rukagabanuka rukagera ku minota 10 gusa mu kirere.
Biravugwa ko u Rwanda na rwo mu ntangiro za
rwamuritse umushinga usa n’uyu, werekanaga uburyo bwo gukoresha imodoka ziguruka mu buryo bw’ikoranabuhanga rihuriweho n’urubyiruko rw’Abanyarwanda n’abafatanyabikorwa bo mu mahanga.
Ibi byombi byerekana ko Isi iri kwinjira mu gihe gishya cy’imodoka zitagendera ku butaka. Abasesenguzi bavuga ko nibimara gutangira, bizahindura ishusho y’imijyi, uburyo bwo gutwara abantu, ndetse n’imyumvire y’abatuye Isi ku bijyanye n’ubwikorezi bugezweho.
