Umukinnyi ukomoka mu Bwongereza ariko ufite inkomoko muri Nigeria, Eberechi Eze, yamaze gutangaza ko yifuza gusohoka mu ikipe ya Crystal Palace, aho yahise abimenyesha ubuyobozi ndetse n’abakozi bose b’ikipe ko umutima we uri mu ikipe ya Tottenham Hotspur.
Amakuru aturuka mu itangazamakuru ry’i Burayi avuga ko muri iyi minsi ibiri ya nyuma y’ukwezi kwa Kanama, ibintu bishobora gufata umurongo usobanutse, maze uyu mukinnyi w’inyurabwenge hagati mu kibuga akajya gukinira Spurs.
Biravugwa ko bishobora gutuma Eze atagaragara mu bakinnyi ba Palace ku mukino utaha, kubera ko ibiganiro hagati y’impande zombi biri ku rwego rushimishije.
Tottenham iri gushaka kongeramo imbaraga mu kibuga hagati, ikabona umukinnyi ushobora gutanga umusaruro wihuse kandi uzwiho guhanga uburyo bwo gutsinda ibitego ndetse no gufasha abataka.
Ibi bikaba ari ibiri kugenda mu buryo butandukanye n’ibiganiro Spurs ikomeje kugirana na Manchester City kuri Savinho. Kuva icyumweru cyashira, Tottenham yagiye itanga inyandiko ebyiri z’amasoko (bids) ariko zose zirangwa n’uko City yazihakanye. Ariko ntibyabujije ubuyobozi bwa Spurs kongera kugaruka ku meza y’ibiganiro, bashaka kumvikanira ku kiguzi cya nyuma cy’uwo mukinnyi.
Kugeza ubu, abakunzi ba Crystal Palace baracyari mu rujijo, kuko bazi neza ko gutakaza Eze byaba igihombo gikomeye cyane ku ikipe yabo.
Ni umukinnyi wahindutse umutima w’inyuma mu buryo bwo guhuza umukino, kandi amakipe menshi yari asanzwe amwifuje. Nyamara Spurs niyo imaze gufata iya mbere.
Ese Tottenham izasinyisha Eze mbere y’uko isoko ryo kugura no kugurisha rifunga? Ese Palace izareka umutoza wabo Oliver Glasner abura umukinnyi w’ingenzi mu gihe bagifite intego yo guhatanira imyanya myiza muri Premier League? Ibi byose ni bimwe mu bibazo abakunzi ba ruhago bakomeje kwibaza.
