Umuhanzi w’Umunya-Uganda Eddy Kenzo, wari mu bahanzi bahataniye ibihembo bikomeye bya Grammy Awards mu 2026, yatangaje impamvu atabashije kwitabira umuhango wo kubitanga wabereye i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibi bihembo byatanzwe mu ijoro ryo ku wa 1 Gashyantare 2026.
Eddy Kenzo yari ahatanye mu cyiciro cy’umuhanzi mwiza wo ku Mugabane wa Afurika, icyiciro cyegukanywe n’umuhanzi w’Umunya-Afurika y’Epfo Tyla. N’ubwo yari ku rutonde rw’abahatanye, Kenzo ntiyagaragaye muri ibi birori, ibintu byatumye hibazwa byinshi, dore ko mbere yari yavuze ko atitabiriye kubera impamvu ze bwite.
Mu kiganiro yagiranye na radio KFM, Eddy Kenzo yahishuye ko impamvu nyamukuru yamuteye kutitabira Grammy Awards ari ibibazo bya Visa. Yasobanuye ko muri icyo gihe yari ahugiye cyane mu bikorwa byo kwamamaza Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, bituma atinda gukurikirana ibijyanye no kongeresha Visa ye.
Ati: “Muri kiriya gihe nari mpugiye mu bikorwa byo kwamamaza, bituma ntinda gutanga ubusabe bwo kongeresha Visa yanjye. Visa yanjye ijyanye n’akazi, kandi ntikorera hano muri Afurika, ahubwo ikorerwa muri Amerika kubera imiterere y’akazi nkora.”
Eddy Kenzo yakomeje asobanura ko uko kudakurikirana ibyo hakiri kare byatumye atabona Visa ku gihe, bityo ananirwa kujya kwitabira umuhango wari ufite agaciro gakomeye mu rugendo rwe rwa muzika.
Uyu muhanzi yongeye kugaruka ku mateka ye na Grammy Awards, avuga ko ubu ari ubwa kabiri ashyizwe ku rutonde rw’abahatanye, nyuma yo mu 2023 ubwo yari yahatanye abikesha indirimbo ye “Gimme Love”, ibintu byerekana intambwe akomeje gutera ku rwego mpuzamahanga.
















