
Mu kiganiro Bebe Cool aherutse kugirana n’umunyamakuru witwa Kasuku, yatangaje ko Eddy Kenzo atari umuhanzi wo ku rwego mpuzamahanga.
Uyu muhanzi usanzwe ari mu ba mbere bazwi cyane mu muziki wa Uganda, yavuze ko utamwemeza ngo Kenzo ari ku rwego rw’Isi usibye indirimbo imwe yitwa ‘Sitya Loss’, naho izindi ngo ntizigeze zirenga urwego rw’igihugu cyangwa akarere.
Yagize ati:
“Niba hari ushaka kumbwira ko Eddy Kenzo ari ku rwego mpuzamahanga, azane nibura indirimbo ebyiri ze zitari ‘Sitya Loss’ zageze kuri urwo rwego, ndazitegereje.”
Yakomeje agira ati:
“Si Eddy Kenzo gusa, ahubwo abahanzi bose ba Uganda muri rusange nta n’umwe uragera ku rwego mpuzamahanga. Turacyafite urugendo rurerure.”
Eddy Kenzo ntiyaciriye aho ahubwo yahawe umwanya na Sanyuka TV, maze mu kiganiro yagiranye na bo amusubiza agira ati:
“Bebe Cool ari mu kuri ariko mu bijiji bye. Kandi nta burenganzira afite bwo kunyihutira kumpindura uko abona ibintu, kuko buri wese abifata mu buryo bwe.”

Yakomeje avuga ko ibyo Bebe Cool avuga bishingiye ku marangamutima, ati:
“Ni uburenganzira bwe kubona ibintu uko abyumva. Ariko ibyo avuga ntibigira ishingiro iyo urebye uko isi imfata, uko abanyarwanda n’abanyafurika banshyigikiye. Nta n’umwe ukwiye kuba umucamanza w’inzozi z’undi.”
Ibi bije nyuma y’igihe aba bahanzi bombi batari babanye neza, dore ko batari basanzwe bahuriza ku bintu byinshi mu ruganda rw’imyidagaduro ya Uganda.