Element, umwe mu batunganya indirimbo bagezweho mu Rwanda, yashimiye byimazeyo Bruce Melodie, umwe mu bahanzi bakomeye muri muzika Nyarwanda, ku cyizere yamugiriye akamuha amahirwe yo kugira uruhare mu ikorwa ry’indirimbo zigize album ye nshya yise ‘Colorful Generation’.
Iyi album ni imwe mu mishinga ikomeye Bruce Melodie yakoze, yitezweho gusiga igisobanuro gikomeye mu rugendo rwe rwa muzika.
Mu magambo yuzuye ishimwe, Element yavuze ko kuba Bruce Melodie yaramuhisemo nk’umwe mu batunganya indirimbo zigize iyi album ari icyubahiro gikomeye ndetse ko bitamufasha gusa nk’umunyamwuga ahubwo binamwongerera icyizere no gukomeza kwagura ubuhanga bwe mu gutunganya umuziki.
Element yagize ati: “Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi banyurwa no gukora umuziki urimo ubuhanga. Kuba yarampeye amahirwe yo gutunganya indirimbo eshanu kuri iyi album ye nshya ni ikintu kikomeye cyane. Ni ikimenyetso cy’uko akazi dukora kagaragaza umusaruro kandi kizerwa. Ndashima cyane urukundo n’icyizere yampaye, ndetse n’abandi bose bagize uruhare mu bikorwa byose byo gukora iyi album.”
Mu ndirimbo zigize album Colorful Generation, Element yagize uruhare mu gutunganya eshanu muri zo, izo zikaba ari zimwe mu zihabwa amahirwe yo gukundwa cyane n’abakunzi ba muzika.
Iyo album igizwe n’indirimbo zifite umwihariko mu buryo bw’amajwi n’ubutumwa, byerekana iterambere Bruce Melodie yagezeho nk’umuhanzi wabigize umwuga.
Element akomeje gutunganya indirimbo z’abahanzi batandukanye mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, aho izina rye rimaze kuba ikimenyabose mu ruganda rwa muzika Nyarwanda.
Ni umwe mu batunganya umuziki bafite umwihariko mu guhuza amajwi n’amagambo, bikaba byarafashije abahanzi batandukanye kugera ku rwego mpuzamahanga.
Kuri ubu, album ya Bruce Melodie yitezweho guhindura byinshi ku muziki Nyarwanda, kandi icyizere n’ubushake bw’abagize uruhare mu kuyikora bikaba bigaragaza ko iterambere rishoboka iyo abantu bafatanyije mu mikorere y’abanyamwuga n’urukundo rwa muzika.