Umuherwe wa mbere ku Isi akaba n’uyobora ikigo SpaceX, Elon Musk, yatangaje ko hari impinduka zikomeye mu cyerekezo cy’ikorwa ry’ubushakashatsi bwo mu isanzure, aho yavuze ko kubaka umujyi ku Kwezi ari byo byashyizwe imbere mbere yo kohereza abantu kuri Mars.
Ibi Musk yabigarutseho mu butumwa yashyize ku rubuga X ku Cyumweru, aho yasobanuye ko n’ubwo intego yo kugera kuri Mars ikiri ho, hari impamvu z’ingenzi zituma Ukwezi kubanza kwitabwaho. Yavuze ko kugera kuri Mars bishoboka gusa buri mezi 26 bitewe n’uko imibumbe ihagaze, kandi urugendo rujyayo rufata hafi amezi atandatu. Ibi bituma iterambere ritihuta uko byifuzwa.
Ku rundi ruhande, Musk yavuze ko Ukwezi ari hafi cyane y’Isi, aho bishoboka kugeraho mu minsi ibiri gusa, kandi ingendo zijyayo zishobora kuba buri minsi 10. Ibi, nk’uko yabisobanuye, byafasha SpaceX gukora igerageza kenshi, kunoza ikoranabuhanga, no kubaka ibikorwa remezo byihuse biganisha ku mushinga munini wo gutura ku Kwezi.
Uyu muherwe yavuze ko umujyi wo ku Kwezi waba ari ikiraro kigana kuri Mars, aho abantu bazaba babanje kwiga uko babaho mu bihe bigoye by’isanzure, harimo kubaho nta kirere gihagije, kubona amazi n’ingufu z’amashanyarazi, ndetse no kubaka ubukungu bushya butari ku Isi.
Iri tangazo ryongeye gutuma Isi yose yibaza niba koko inzozi za Musk zo gutura ku y’indi mibumbe zitangiye guhinduka ukuri, ndetse niba n’Ukwezi gutangiye kubona ejo hazaza hadasanzwe mu mateka y’ikiremwamuntu.














