Rutahizamu ukiri muto wโUmunya-Brazil, Endrick Felipe Moreira de Sousa, ategerejwe gusubira muri Real Madrid mu cyumweru gitaha aho azatangira imyitozo ku kibuga cya Valdebebas kugira ngo akomeze kwitegura neza mbere yo kujya mu Gikombe cyโIsi hamwe nโikipe yโigihugu ya Brazil.
Amakuru aturuka mu bitangazamakuru bya siporo avuga ko Endrick yamaze kumvikana na Real Madrid ku busabe bwe bwo gusubira i Madrid hakiri kare kugira ngo agume mu bihe byiza byโimikinire. Biteganyijwe ko azasezera ikipe ya Olympique Lyonnais mu minsi iri imbere mbere yo gufata urugendo rumugarura muri Espagne.
Uyu mukinnyi ukomeje kugaragaza impano idasanzwe ku myaka mike y’amavuko, ari mu bo abafana ba Real Madrid bitezeho byinshi mu myaka iri imbere. Ubuyobozi bwโiyi kipe nabwo bwamaze gufata umwanzuro ko Endrick azaba umwe mu bakinnyi bazagumana nโiyi kipe mu mwaka wโimikino utaha, ibintu bishimangira icyizere bamufitiye.
Hagati aho, haracyari ibiganiro byinshi ku mutoza mushya ushobora gusimbura รlvaro Arbeloa, aho Josรฉ Mourinho akomeje kuvugwa cyane nkโumwe mu bafite amahirwe menshi yo gutoza iyi kipe. Ibi byatumye abafana batangira kwibaza uburyo Endrick Felipe Moreira de Sousa ashobora kuzitwara naramuka atojejwe na Mourinho uzwiho gukunda gukarishya impano zโabakinnyi bato.
Endrick Felipe Moreira de Sousa agiye kugaruka muri Real Madrid