Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Nigeria, Super Eagles, Eric Chelle yatangaje amagambo yakuruye impaka n’amatsiko menshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru ku Isi, aho yemereye ko n’ubwo afite inshingano zo gutoza Nigeria, inzozi ze n’ugutoza ikipe ikomeye ya Real Madrid yo muri Espagne.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Eric Chelle yavuze ko buri mutoza agira intego ze zimutwara umutima, akemeza ko Real Madrid ari imwe mu makipe akomeye kandi yanditse amateka adasanzwe ku rwego rw’Isi. Yagize ati: “Gutoza ikipe y’igihugu nka Nigeria ni ishema rikomeye, ariko nk’umutoza w’umupira w’amaguru, ntibyabura kugira inzozi zo kugera ku rwego rwo hejuru cyane, Real Madrid ikaba imwe mu ntego zanjye.”
Chelle yashimangiye ko ibyo byifuzo bye bitamubuza gushyira imbaraga mu kazi ke ka buri munsi muri Super Eagles, aho intego ya mbere ari uguteza imbere ikipe no kuyifasha kwitwara neza mu marushanwa mpuzamahanga, cyane cyane Igikombe cya Afurika n’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.
Yakomeje avuga ko urugendo rwo kuba umutoza mukuru w’ikipe nka Real Madrid rusaba akazi gakomeye, kwihangana no gutsinda ku rwego rwo hejuru. Ku bwe, gutoza Nigeria ni amahirwe yo kwigaragaza, kwigira ku mikorere yo ku rwego mpuzamahanga no kwiyubaka nk’umutoza w’umwuga.
Ibi byatangajwe na Eric Chelle byerekana icyerekezo n’inzozi afite nk’umutoza wifuza gusiga izina mu mupira w’amaguru ku Isi, atangiriye urugendo rwe ku mugabane wa Afurika.
















